Umukobwa warokotse impanuka yateranye amagambo n’uwavuze ko yari yasinze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukobwa witwa Hermajesty Jacky kuri Twitter, watangaje ko yakoze impanuka Imana igakinga akaboko, yateranye amagambo n’uwavuze ko yakoze iyi mpanuka yasinze.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, uyu witwa Hermajesty Jacky yashyizeho ifoto y’imodoka yasekuye urukuta.

Izindi Nkuru

Iyi foto iri kuri Twitter ye, Hermajesty Jacky yagize ati “Turashima, twese ntacyo twabaye.”

https://twitter.com/HermajestyJacky/status/1494662901159931905

 

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa, bashimiye Imana yarinze uyu mukobwa, nk’uwitwa Marara Alpha Arsene wagize ati “Imana ishimwe pe ko yahabaye mukarokoka iyo mpanuka.”

Uyu Marara yakomeje agira inama uyu mukobwa ko mbere yo kuva mu rugo akwiye kujya abanza akiragiza Imana kuko imufiteho imigambi myiza.

Uwitwa Thierry.G Gooner we yagize ati “Abantu bakenyeye indi lockdown n’utubari tukafunga ariko hagati aho turashima Imana ko ugihumeka.”

Uyu Hermajesty yahise asubiza uyu, agira ati “Ninde wakubwiye ko uwari utwaye yari Yasinze????”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru