Umukobwa w’uburanga wavuzwe mu rukundo n’abahanzi bakunzwe yiguriye impano y’imodoka yihagazeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Paula Kajala umaze iminsi avugwa mu rukundo n’umuhanzi Rayvanny ukunzwe muri Tanzania no mu karere, yihaye impano ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Vanguard ifite agaciro gahanitse.

Paula Kajala yatangaje iyi mpano yihaye abicishije kuri Instagram, atangaza ko yayihaye ngo kubera ko yageze ku ntego ze muri bizinesi ze kuko ngo yabonye amafaranga menshi.

Izindi Nkuru

Uyu mwari mu minsi ishize wavuzwe mu rukundo n’umuhanzi Rayvanny, akaba yerekanye amafoto y’imodoka y’umukara ya Toyota Vanguard ihagaze agaciro k’amashiringi miliyoni 45 yo muri Tanzania.

Akaba yatangaje ko ashimira Imana kuba yaramufashije kugera ku ntego ze, ati “Ndagushimira Mana. Ntewe ishema nange.”

Ikindi kandi akaba yanasezeranyije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko agiye gukora cyane ngo agere kuri byinshi yifuza.

Iyi modoka Paula yibitseho ikaba ije ikurikira indi modoka nyina yamuhaye muri Mutarama uyu mwaka.

Icyo gihe Paula mu kanyamuneza, yari yagize ati “2023 izaba nziza cyane, hari Ababyeyi ariko hari n’umubyeyi wanjye, sinzi uburyo nabaho ntagufite. Urakoze cyane Kajala Fridah.”

Frida Kajala wigeze no gukundana n’umuhanzi w’ikirangirire, Harmonize, aherutse kuvuga ko yicuze kuba barakundanye mu gihe yakundanye n’umukobwa we.

Blandine UWIKUNDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru