Minisiteri y’Urubyiruko isaba urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga kuyifasha guhangana n’ubushomeri bwugarije bagenzi babo baba mu Rwanda, mu gihe rwo ruvuga ko uyu mukoro utoroshye, ariko ko bagiye kubishyira mu byo bagomba gukora.
Abasore n’inkumi 65 bavuye mu Bihugu 13 byo ku Migabane itandukanye y’Isi; bari i Kigali mu gikorwa cyo gusobanurirwa amateka y’Igihugu cyabo, barimo abakigezemo ku nshuro ya mbere.
Ambasaderi Guillaume Kavaruganda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe u Burayi, Amarika n’Imiryango Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga; yabasabye kuza kubaka igihugu cyabo.
Yagize ati “Ibihugu by’amahanga biratwakira kuko nitwe twijyana ntabwo baba baduhamagaye, ariko bahora bibaza ngo uzataha ryari? Hari n’ubwo bakubaza ngo harya wowe uturuka hehe? Ukavuga ngo njyewe ndi Umubiligi, Umuholandi, Umunya-Canada, Umunyamerika,…ariko kubera uruhu rwawe bakakubaza ngo inkomoko yawe ni iyihe? […] ukabona n’abantu bo muri Aziya batangiye kukubaza ngo uzataha ryari? Iyo uturuka mu Gihugu gikennye abantu bakubonamo ibibazo kuruta ibisubizo.”
Yakomeje agira ati “Mudufashe tuzamure u Rwanda, noneho tujye tugenda ahantu hose bifuza ko tubagenderera batatubonamo ibibazo.”
Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Abdallah Utumatwishima yagejeje kuri uru rubyiruko ikibazo gikomereye rugenzi rwarwo ruba mu Rwanda.
Yavuze ko abanyarwanda 27,1 % ari urubyiruko, ni ukuvuga ko bagera muri Miliyoni enye, kandi 29% y’aba bose, bakaba batagira akazi.
Yagize ati “Urugero rw’ubushomeri ruri hejuru. Inshingano dufite nka Minisiteri y’Urubyiruko ni ukubashakira akazi hano, ariko ikibazo mfite kinakomeye ni uko umubare munini wabo udafite amashuri menshi, ahubwo barangije amashuri abanza yonyine.”
Yavuze kandi ko 3% y’uru rubyiruko ari bo barangije kaminuza. ati “Nyamara mfite umukoro wo kubashakira imirimo bose, murumva ko bisaba gutekereza cyane.”
Yakomeje asaba uru rubyiruko ati “Niba ufite igitekerezo ku giti cyawe, cyangwa mukakigira nk’itsinda; uzatubwire twiteguye no kugusanga aho uri kugira ngo tugire icyo dufasha uru rubyiruko rwacu. Ariko urubyiruko mvuga ni urwa hano n’uruva mu mahanga, kuko hari n’Abanyarwanda barangiza amashuri mu mahanga bakagwa muri icyo cyiciro.”
Kuri iyo ngingo; uru rubyiruko rwatubwiye ko bagiye kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa bishobora kuva imahanga bije guhanga imirimo kuri urwo rubyiruko rwugarijwe n’ubushomeri.
Kenedy Bizimana uri mu bayobora urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu Bubiligi, yavuze ko bagenzi be baramutse bashyizemo imbaraga, hari icyo bakora.
Yagize ati “Aba bose ubona hano nta n’umwe utiga muri kaminuza, harimo n’abayirangije bari mu kazi. Abo baramutse baje bagashinga ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda; byatanga akazi ku bashomeri. Uwo ni umusanzu ku iterambere ry’Igihugu. Ikindi dushaka ni uko buri muntu ukorera ikigo mu mahanga yagerayo agatangira kujya ababwira u Rwanda, akabasaba gushora imari mu Rwanda, kandi twizeye ko bishoboka. Ibyo bigo nibishora imari mu Rwanda bizatanga imirimo ku rubyiruko.”
Urwego rureberera urubyiruko ruvuga ko rwizeye ubushobozi bw’aba Banyarwanda baba mu mahanga, icyakora ngo hari abava mu Rwanda bagiye kuminuza amasomo ya siyansi; bakagaruka ari inzobere mu kunywa ibiyobyabwenge, bikarangarira umusanzu bari bategerejweho mu kubaka Igihugu utaboneka ahubwo bakaba umutwaro ku Gihugu, bityo ko bakwiye guhaha imico myiza n’ubumenyi, ibibi bakabyanga.
David NZABONIMPA
RADIOTV10