Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umunsi mpuzamahanga wo gusomana: Bivura amavunane,…-Icyo inzobere zibivugaho

radiotv10by radiotv10
06/07/2022
in IMYIDAGADURO, UDUSHYA, UDUSHYA
0
Umunsi mpuzamahanga wo gusomana: Bivura amavunane,…-Icyo inzobere zibivugaho

Ibyo inzobere mu gusomana zitangaza

Share on FacebookShare on Twitter

Tariki ya 06 Nyakanga buri mwaka abantu ku isi bizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusomana, igikorwa inzobere zivuga ko ari ingenzi mu buzima.

Ni umunsi wizihijwe bwa mbere mu Bwongereza ahagana mu myaka ya 1960 uza gukwirakwira mu bindi bihugu mu myaka ya 2000.

Mu myaka ishize, Andrea Demirjian inzobere mu gosomana akaba n’umwanditsi w’igitabo “Kissing: Everything You Ever Wanted to Know About One of Life’s Sweetest Pleasures” avuga ko uyu munsi ari ingenzi mu buzima.

Madamu Demirjian wo muri Bahamas yavuze ko abawushyizeho babonye ko “gusomana ari ikintu cyiza cyo gukora, no kugira ngo abantu bumve icyo gusomana bivuze.”

Demirjian avuga ko amoko yo gusomana ari:

  • Gusoma umuntu ku itama umuramutsa
  • Gusoma umuntu ku munwa ukojejeho akanya gato
  • Gusoma umuntu ku kiganza umuramutsa umwishimiye
  • Gusomana byimbitse mugahuza indimi bigatinda

Ni iki gituma gusomana biba byiza?

Andrea Demirjian yavuze ko uko umuntu yitwaye mbere yabyo ari ingenzi, hamwe n’utumenyetso dutoya umuntu yakoresha umubiri we mbere yabyo.

Ati “Ariko kuba ufite umwuka mwiza ni ibintu by’ingenzi cyane, icyo gituma abantu babiri basomana bagira ibihe byiza.”

Avuga ko gusomana byagiye bihinduka uko ibihe byagiye bisimburana, bikava ku gusomana ku kiganza abantu baramukanya, bikagera aho bigeze ubu.

Gusomana bimaze iki?

Inzobere mu buzima zivuga ko gusoma umukunzi wawe umunota umwe bituma utwika ibinure bingana na calories 26, zivuga kandi ko hari ubushakashatsi bwerekanye ko gusomana birinda umujagararo (stress) bigatera ubuzima bwiza.

Demirjian ati “Gusoma umwana uri umubyeyi we, gusoma inshuti yawe…ni ikintu gituma umuntu yumva ameze neza, umuntu yumva akunzwe, yumva yitaweho, yumva adasanzwe…

Niba rero ikintu cyoroshye nko gusoma umuntu bituma yumva ameze neza kandi nta kiguzi na kimwe bisaba, ndavuga nti ‘tanga ku rukundo mu gusomana’.”

Ushobora gusoma umuntu wese?

Demirjian ati “Yego, nta muntu wanga gusomwa, nta muntu wanga gukundwa, wasoma umuntu wese ariko ugashyiramo icyubahiro.

Ntabwo wasimbukira umuntu witambukira wese ngo umusome, ushobora no kumutera ubwoba.”

Kuri uyu munsi wo gusomana nawe ntutangwe, gusa ukore ibyo ushoboye bibereye mwembi cyangwa uwo ushaka gusoma.

Niba ushaka no guca umuhigo, wamenya ko abafite uwanditswe na Guiness World of Records ari Ekkachai Tiranarat na Laksana Tiranarat bo muri Thailand. Mu 2013 bamaze amasaha 58, iminota 35 n’amasegona 58 basomana byimbitse badakuraho!!

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − nine =

Previous Post

Perezida Kagame na we yageze muri Angola kuganira na Tshisekedi

Next Post

Igisirikare cya Uganda kitandukanyije n’ibyatangajwe na Muhoozi byatumye abarimo Gen.Kabarebe bashinjwa ibirego bikomeye

Related Posts

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

by radiotv10
09/01/2026
0

Many people associate weekends with spending money, eating out, shopping, traveling, or entertainment. But enjoying your weekend doesn’t have to...

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

by radiotv10
09/01/2026
0

Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari uherutse kugaragaza amafoto yenda kwibaruka, yagaragaje amashimwe yuko yibarutse umwana we n’umugabo...

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

by radiotv10
09/01/2026
0

Have you ever noticed how your parents’ old clothes suddenly look trendy again? One day it’s flared jeans, the next...

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamamaye nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi Shizzo, bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, basezeranye imbere y’amategeko. Aba bombi bamaze...

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyasudanikazi Nyakuecky William wamaze kwibatiza akazina ka Gaju, uba mu Rwanda, uvuga ko yanamaze kuba Umunyarwandakazi, yavuze ibintu bitatu akunda...

IZIHERUKA

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money
IMYIDAGADURO

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

by radiotv10
09/01/2026
0

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

09/01/2026
Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisirikare cya Uganda kitandukanyije n’ibyatangajwe na Muhoozi byatumye abarimo Gen.Kabarebe bashinjwa ibirego bikomeye

Igisirikare cya Uganda kitandukanyije n’ibyatangajwe na Muhoozi byatumye abarimo Gen.Kabarebe bashinjwa ibirego bikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.