Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Angola, byatangaje umunsi wo gutangiriraho ibiganiro by’imishyikirano hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23.
Ni nyuma y’amasaha macye n’ubundi Perezidansi ya Repubulika ya Angola itangaje ko mu gihe cya vuba Guverinoma ya DRC izatangira kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23.
Ni ibiganiro byatangajwe nyuma yuko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi agiriye uruzinduko i Luanda muri Angola.
Nyuma yuko Perezidansi ya Angola itangaje ibi biganiro, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri DRC, ntibyagize byinshi bibivuga, uretse kuba Umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama, yanditse ubutumwa kuri X, avuga ko “Ibiganiro na M23: Twamenye kandi dutegereje kureba ishyirwa mu bikorwa ry’uru rugendo rw’ubuhuza bwa Angola.”
Mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Werurwe 2025, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Angola, byatangaje ko “nyuma y’akazi gakomeye k’ubuhuza bwa Angola mu makimbirane ari kuba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guverinoma ya Angola iratangaza ko intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na M23 zizatangira ibiganiro bitaziguye by’imishyikirano y’amahoro, tariki 18 Werurwe mu Mujyi wa Luanda.”
Ni ibiganiro bije bikurikira intambwe yari ikomeje guterwa n’umutwe wa M23 mu rugamba uhanganyemo n’igisirikare cya Congo (FARDC) gifatanyije n’izindi mpande kiyambaje, zirimo umutwe w’abajenosideri wa FDLR bakorana bya hafi, Ingabo z’u Burundi, iza SADC, umutwe wa Wazalendo ndetse n’abacancuro b’Abanyaburayi.
Ni nyuma yuko umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru, kimwe n’uwa Bukavu na wo usanzwe ari nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Epfo.
Ubwo uyu mutwe wafataga Umujyi wa Goma, mu kiganiro ubuyobozi bw’iri Huriro, AFC/M23 bwagiranye n’itangazamakuru, Umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa yatangaje ko bazakomeza urugamba bakagera i Kinshasa gukuraho ubutegetsi buriho burangajwe imbere na Perezida Felix Tshisekedi wari waranze ibiganiro, ubu akaba yemeye kuva ku izima.
U Rwanda nk’Igihugu cyazamuwe muri ibi bibazo bitewe no kuba byararugizeho ingaruka, rwavuze ko rutatunguwe no kuba ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwisubiyeho bukemera ibiganiro bwakunze gutera umugongo.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko aho ibintu byari bigeze, Perezida Tshisekedi yabonaga ko ntayindi nzira igomba kunyurwa uretse iy’ibiganiro.
Yagize ati “Icya mbere ni uko bagenzi be [ba Tshisekedi] mu karere ni ukuvuga ngo Abakuru b’Ibihugu baba abo mu Muryango wa EAC ndetse n’ejobundi EAC ihura na SADC, bo bamye bavuga bati ‘M23 ni abantu barahari, ni Abakongomani’ na we ageze aho aza kubyemera ko ari Abakongomani, bigaragaza ko ikibazo ari icy’Abanyekongo. Icyo ni cyo wavuga ngo ahari noneho yakemeye ku mugaragaro.”
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze kandi ko igihe kigeze ngo n’imyanzuro iva mu biganiro nk’ibi ishyirwe mu bikorwa aho kuba amasigarakicaro, kuko ari kenshi hagiye hafatwa ibyemezo ndetse na Guverinoma ya DRC ikabyemeza ikanabishyiraho umukono, ariko igatinzwa no gusohoka mu cyumba cy’ibiganiro, igahita inyura izindi nzira zihabanye n’izemeranyijweho.
RADIOTV10