Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

radiotv10by radiotv10
13/06/2025
in AMAHANGA
0
Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvandimwe w’umuntu umwe warokotse impanuka y’indege yahitanye abagenzi 241 mu Buhindi, yavuze ko akimara kurokoka yahamagaye umubyeyi we akamubwira ko na we atazi uko byagenzi ngo asimbuke urupfu.

Vishwash Kumar Ramesh ni umuntu umwe warokotse indege yo mu bwoko bwa Boeing 787-8 ya Sosiyete y’Indege y’u Buhindi yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Uyu mugabo ukomoka mu Buhindi ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, ubu urwariye mu Bitaro, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025 yasuwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhindi, Narendra Modi.

Iyi ndege yarimo abagenzi 242 barimo Abahindi 169 n’abongereza 53. Umuvandimwe wa Vishwash Kumar Ramesh, witwa Nayankumar Ramesh, yabwiye Televiziyo ya ITV News ko na bo batunguwe no kuba umuvandimwe wabo yarabahamagaye nyuma y’impanuka y’iyi ndege.

Yagize ati “Ubwo indege yahanukaga, yahamagaye papa, amubwira ko indege yahanutse ariko ko atazi uko yarokotse akayivamo. Yari mu rujijo. Ariko ko atabashaga kubona umuvandimwe we.”

Minisitiri w’Intebe w’u Buhindi, Narendra Modi kandi kuri uyu wa Gatanu yanasuye ahabereye iyi mpanuka ndetse akaba yategetse ko hakomeza iperereza ku cyayiteye.

Inzobere mu by’indege zivuga ko hari impamvu nyinshi zikekwa kuba zateye iyi mpanuka zirimo kugira ibibazo bya moteri zombi ebyiri cyangwa kuba hari inyoni yaba yaraguyemo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two − 2 =

Previous Post

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Next Post

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.