Umunyabigwi mu ikipe y’Igihugu cyanditse amateka mu cy’Isi yatangaje ibitanejeje benshi b’iwabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Asamoah Gyan, ufite agahigo ko kuba ari we mukinnyi watsindiye ibitego byinshi ikipe y’Igihugu ya Ghana (Black Stars) yigeze kugera kure mu Gikombe cy’Isi abiyifashijemo, yasezeye ku mupira w’amaguru, bibabaza abakunzi b’umupira w’amaguru muri iki Gihugu.

Umunyabigwi mu ikipe y’igihugu ya Ghana, cyane ko ari we umaze kuyitsindira ibitego byinshi kugeza ubu, Asamoah Gyan, yatangaje ko asezeye ku mupira w’amaguru.

Izindi Nkuru

Asamoah Gyan, w’imyaka 37, n’ikiniga cyinshi, hafi no kurira, yatangaje uyu mwanzuro we ubwo yari ari kumwe na Didier Drogba, Umunya Côte D’Ivoire wahoze akina nka Rutahizamu, i Accra mu murwa mukuru w’igihugu cya Ghana.

Gyan watsindiye ikipe ya Ghana ibitego 51 mu mikino 109, mu magambo ye, yagize ati “Ni cyo gihe ngo mbwire buri wese ko nsezeye kuri ruhago, ni igihe kingoye cyane mu by’ukuri.”

Nyuma y’ibi, Asamoah Gyan, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashimangiye uku gushyira akadomo ku rugendo rwe rw’imyaka 20 mu mupira w’amaguru aho yavuze ko ari cyo gihe cyo kumanika inkweto mu cyubahiro, asezera ku mugaragaro ku guconga Ruhago.

Gyan yongeyeho ko ari igihe kiba kitoroshye ku buzima bwa buri mukinnyi wese w’umupira w’amaguru, kandi ko ari igihe abakinnyi bose baba batifuza ko cyagera.

Asamoah Gyan, wahawe na BBC igihembo cy’umukinnyi w’Umunyafurika mwiza w’umwaka wa 2010, yatangiye gukinira ikipe y’igihugu ya Ghana muri 2003, ubwo yari afite imyaka 17, aho yinjiye mu kibuga asimbuye mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi bahuragamo na Somaliya.

Naho umukino we wa nyuma mu ikipe y’igihugu ya Ghana, yawukinnye muri 2019, dore ko yagaragaye mu marushanwa 7 y’igikombe cya Afurika aho yafashije Ghana kuba iya 3 muri 2008, aza no kuyifasha kugera ku mukino wa nyuma muri 2010 na 2015.

Abenshi mu bakurikira umupira w’amaguru ntibazibagirwa Asamoah Gyan muri 2010, Ghana yasezererwaga na Uruguay, nyamara Gyan yahushije penaliti yari gutuma Igihugu cye kiba cya mbere cyo ku Mugabane wa Afurika kigeze muri 1/2 cy’igikombe cy’isi.

Asamoah Gyan yakiniye amakipe azwi cyane atandukanye nka Udinese, Rennes, Sunderland na Kayserispor.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru