Umunyabigwi Jose Maria Bakero, ukomoka muri Espagne wakiniye amakipe akomeye ku Isi arimo Real Sociedad na Barcelona, agiye gusura u Rwanda, aho afitanye imishinga ikomeye azakorana na FERWAFA.
Jose Maria Bakero azagenderera u Rwanda guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Gashyantare mu ruzinduko rw’iminsi 9 mu Rwanda, mu rwego rwo gufatanya n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA mu bikorwa biteza imbere umupira w’amaguru.
Uyu munyabiwi wahoze akina mu kibuga hagati mu ikipe ya FC Barcelona wayikiniye imikino 329, hagati ya 1997-1988, atwarana na yo ibikombe 13.
Bakero biteganyijwe ko azahura n’abatoza bakuru b’ikipe y’igihugu Amavubi tariki ya 08 Gashyantare 2022.
Biteganyijwe ko azasura amarerero y’abakinnyi mu Rwanda ndetse agasura n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.
Muri uru ruzinduko rw’iminsi 9, azasura ibyiza nyaburanga birimo Pariki y’ibirunga, Pariki y’akagera ndetse n’ibindi byiza byiza nyaburanga bitatse u Rwanda.
RADIOTV10