• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umunyafurika wakiniraga ikipe ikomeye mu Bwongereza ibye na yo byashyizweho akadomo

radiotv10by radiotv10
11/06/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umunyafurika wakiniraga ikipe ikomeye mu Bwongereza ibye na yo byashyizweho akadomo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya Guinée Naby Keïta uri mu Banyafurika bazwiho ubuhanga mu guconga ruhago, nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Liverpool, yerekeje mu ikipe ya Werder Bremen yo mu Budage.

Naby Laye Keïta, wakinaga hagati mu kibuga mu ikipe ya Liverpool, yamaze kwerekeza muri Werder Bremen ku masezerano y’imyaka 3.

Uyu Keïta yageze muri Liverpool muri 2017, avuye muri RB Leipzig, atanzweho miliyoni 48 z’ama Pounds, akaba yarayikiniye imikino 129, mu myaka 5 yari ayimazemo, aho yagize uruhare mu bitego 18 gusa, harimo ibitego 11 yitsindiye ku giti cye akaba yaranatanze imipira 7 ivamo ibitego.

Muri icyo gihe cyose, ari mu ikipe ya Liverpool, yabashije gutwarana na yo inshuro imwe buri gikombe cyose gikinirwa, icya Shampiyona y’Ubwongereza Premier League, icya UEFA Champions League, FA Cup, Carabao Cup, UEFA Super Cup ndetse na Club World Cup.

Naby Keïta, w’imyaka 28, wahawe icyubahiro (Guard of honour) n’ikipe ya Liverpool mu mukino wa nyuma bakiriraga kuri stade ya Anfield Road, bakanganya na Aston Villa igitego 1-1, yagiye aba umukinnyi w’ingenzi mu ikipe ya Jurgen Klopp, gusa mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, ntibyamukundiye kuko muri Shampiyona yabanje mu kibuga mu mikino 2 yonyine kubera imvune zitandukanye yagize.

Yari mu bakinnyi ngendewaho muri Liverpool
Ubu yerecyeje muri Werder Brem

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three − 2 =

Previous Post

Label ikomeye mu Rwanda kuki ibyayo biyoyoka ariko bikagirwa ubwiru?

Next Post

Hagaragajwe ibipimo biteye impungenge mu bukungu bw’Isi

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Hagaragajwe ibipimo biteye impungenge mu bukungu bw’Isi

Hagaragajwe ibipimo biteye impungenge mu bukungu bw’Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.