Umunyamabanga wa Commonwealth uri mu Rwanda yashimangiye ko CHOGM y’i Kigali itazibagirana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealt), Patricia Scotland uri mu Rwanda, yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda, ndetse yongera gushimangira ko CHOGM yabereye i Kigali, yagenze neza.

Patricia Scotland yaherukaga mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka ubwo yari yitabiriye inama ya CHOGM yabere i Kigali aho yanongeye gutorerwa gukomeza kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta bagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo zinyuranye.

Yagize ati “Twaganiriye ku migendekere myiza ya CHOGM ya 2022, twemeranyijwe ku kamaro gakomeye ko kuba u Rwanda ari rwo ruyoboye Commonwealth byumwihariko kuba duhuje intego.”

Ubwo CHOGM yari rimo ibera i Kigali, hagarutswe ku ntego za Commonwealth zirimo gukorera hamwe ndetse no kutagira umuntu n’umwe usigara inyuma, bihuye neza neza n’intego z’u Rwanda z’ubumwe bw’Abanyarwanda no kuzamura imibereho yabo nta n’umwe usigaye.

Patricia Scotland yavuze kandi ko mu mikoranire y’Umuryango wa Commonwealth n’u Rwanda harimo amahirwe menshi, ati “atari ku Mugabane wa Afurika gusa ahubwo no kuri Commonwealth ndetse n’Isi yose. Twemeranyinjwe ku musaruro wo gukorera hamwe mu bijyanye na Inovasiyo, urubyiruko, ubuzima, siporo, kwihaza mu biribwa ndetse n’ubuhinzi.”

Yasoje agira ati “Nishimiye gukorana na Perezida Paul Kagame na Vincent Biruka ndetse na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Ibihugu bindi binyamuryango bya Commonwealth mu gukomeza kuzanira ufushya umuryango wa Commonwealth no kuwuteza imbere.”

Ubwo iyi nama yaberaga i Kigali, Perezida Paul Kagame yahawe kuyobora Commonwealth mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Patricia Scotland yagiranye ibiganiro na Minisitiri Biruta

Yishimiye kugaruka mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru