Monday, September 9, 2024

Ukuri ku mashusho yaciye ibintu y’ikiraro cyacitse bari kugifungura ku mugaragaro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho agaragaza ikiraro gicika bari kugitaha, bivugwa ko ari ayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aya mashusho atangira abayobozi bahagaze kuri icyo kiraro cy’ibiti, bishimye bamwenyura bari gukata akagozi kagaragaza ko bagifunguye ku mugaragaro.

Gusa ntibirangira neza kuko mu gihe baba bakiri gukata ako kagozi, iki kiraro gihita gicika, ibyari ibirori bigahita biba ibindibindi kuko abari bari kureba uko iki kiraro gifungurwa ku mugaragaro bihutira kujya gutabara abo bayobozi.

Muri aya mashusho, humvikanamo amajwi y’abantu bavuga ururimi rw’Ilingala ruri mu zikoreshwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikinyamakuru iHarare gitangaza ko aya mashusho yafatiwe mu gace kamwe ko muri iki Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Batangira baca akagozi bishimye ariko ntibirangira neza

Iki kinyamakuru kivuga ko ibi byabaye mu cyumweru gishize ubwo ubuyobozi bw’ibanze muri DRCongo, bwatangizaga ku mugaragaro ikoreshwa ry’iki kiraro cyagombaga kuzafasha abaturage kuzajya babasha kugenderanira muri ibi bihe by’imvura binjiyemo bakabasha kwambuka umugezi.

Ubwo iki kiraro cyacikaga bari kugifungura, abari aho bihutiye gutabara umukobwa wari mu itsinda ry’abayobozi bari muri iki gikorwa ari na we wari ufashe umukasi ari gukata akagozi.

Aya mashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bakomeje kuyasanisha n’itekinika rikorwa na bamwe mu bayobozi bo ku Mugabane wa Afurika.

Uwitwa Mian Khurram Shahzad uri mu bashyize aya mashusho kuri Twitter, yagize ati “Ibi ni ibihe bitazibagirana aho ikiraro cyacitse bari kugifungura ku mugaragaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Umunyamakuru Hopewell Chin’ono wahawe igihembo cy’umunyamakuru mpuzamahanga, na we yavuze ko ibi byabereye mu Gihugu cy’ikinyamuryango cya SADC cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Aka kaga k’intsinzwi y’imiyorere kabereye mu karere, karashengura abakiri bato ari na yo mpamvu bahora bagerageza guhunga Umugabane wabo. Twabaye iciro ry’imigani ku Isi kubera imiyoborere inaniwe.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts