Umunyamakuru Angelbert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka, yahakanye amakuru yavugaga ko yasezeye ku gitangazamakuru akorera, avuga ko ari ibihuha, anavuga impamvu amaze iminsi atumvikana kuri iki gitangazamakuru.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, ku mbuga nkoranyambaga, haramutse amakuru yavugaga ko uyu munyamakuru usanzwe akorera igitangazamakuru cya Radio na TV 1, ndetse ko ari yo mpamvu amaze iminsi atumvikana kuri ibi bitangazamakuru.
Hari n’abavugaga ko yamaze no kumvikana n’ikindi gitangazamakuru gikorera mu Rwanda, ndetse ko mu gihe cya vuba, azaba yatangiye kucyumvikanaho.
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X [Twitter], uyu munyamakuru Angeli Mutabaruka, yamaganye aya makuru, asobanura impamvu amaze iminsi atumvikana kuri microphone z’iyi radio na Televiziyo akorera.
Yagize ati “Amakuru ari gukwirakwizwa ko nasezeye kuri R/TV1, si yo; ni ibihuha. Ahubwo maze iminsi ndwaye kandi ndi kumera neza.”
Uyu munyamakuru asanzwe akora ikiganiro gitambuka kuri ibi bitangazamakuru mu masaha ya mu gitondo, aho akorana na mugenzi we Kakooza Nkuliza Charles, uzwi nka KNC akaba ari na we nyiri iki gitangazamakuru cy’amajwi n’amashusho.
RADIOTV10