• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

radiotv10by radiotv10
04/12/2025
in IMYIDAGADURO
0
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru umenyerewe mu biganiro bitambuka kuri YouTube, Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, uri mu baregwa ibifitanye isano no gusakaza amashusho y’urukozasoni agaragaramo umuhanzi Yampano n’umukunzi we mu buriri, yageze ku Rukiko kuburana ku ifungwa ry’agateganyo.

Djihad na bagenzi be; Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, na Kalisa John uzwi nka K-John bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza 2025.

Bagejejwe imbere y’Urukiko kugira ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, kubera ibyaha bakurikiranyweho birimo ibifitanye isano no gusakaza amashusho ya Yampano.

Djihad uri mu batawe muri yombi nyuma, kuri uyu wa Kane yagaragaye ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama, aho mu iburanisha ryagombaga kuba mu cyumweru gishize bwo, atari yitabye.

Djihad kuri uyu wa Kane ku Rukiko

Iburanisha ryagombaga kuba ku wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, ryasubitswe ritabaye nyuma yuko umwe mu baregwa agaragaje ko atiteguye, ari we Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man wabwiye Urukiko ko yatinze kubona dosiye ikubiyemo ikirego, ndetse ko yari akeneye umwanya wo gushaka umwunganira mu mategeko.

Ni mu gihe K-John we yavugaga ko yiteguye kuburana, ariko Ubushinjacyaha bukavuga ko aba bombi baregwa muri dosiye imwe, bityo ko urubanza rwasubikwa bakazaburanira hamwe.

Djihad we watawe muri yombi ku munsi wari wabanjirije uwagombaga kubaho iri buranisha, ku wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo, na we akurikiranyweho ibyaha birimo ibifitanye isano no gusakaza ariya mashusho.

Gusa kuri Djihad we haniyongeraho ibindi byaha yarezwe hagati ya tariki 18 Werurwe (03) kugeza ku ya 09 Ugushyingo (11) 2025, aho muri icyo gihe yari amaze kuregwa ibyaha icyenda, gusa mu isesengura ryakozwe, ryagaragaje ko bitandatu ari byo nshinjabyaha byaregerwa Ubushinjacyaha, mu gihe ibindi bitatu byagaragaye ko ari ibyaha mbonezamubano.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwavugaga ko dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Djihad yahise ishyikirizwa Ubushinjacyaha kuko yari amaze igihe akurikiranwa anakorwaho iperereza, igahita yongerwamo icyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + nineteen =

Previous Post

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Next Post

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.