Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umunyamakuru Moses nyuma yo gufungurwa ahishuye ko yarekuwe Phil Peter atabishaka

radiotv10by radiotv10
02/08/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Umunyamakuru Moses nyuma yo gufungurwa ahishuye ko yarekuwe Phil Peter atabishaka
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Moses Iradukunda uzwi mu biganiro by’imyidagaduro wari umaze iminsi afunzwe, yavuze ko mugenzi we Phil Peter bigeze gukorana, yagaragarije inzego ko atifuzaga ko arekurwa ndetse ko yabwiye Umubyeyi we yamureka akabanza akamara nk’imyaka ibiri muri Gereza.

Moses watawe muri yombi tariki 14 Nyakanga 2022 akurikiranyweho ubujura bwa Camera ebyiri n’ibindi bikoresho bijyana na zo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yari aherutse gutangaza ko uyu munyamakuru akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu no kunyereza umutungo aho bimwe mu bikorwa yashinjwaga ari ubujura bw’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 7,5 Frw bwakorewe mu Kagari ka Kagunga mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Ibi bikoresho bivugwa ko ari ibya mugenzi we Nizeyimana Philbert uzwi nka Phil Peter, ni byo byatumye atabwa muri yombi nkuko byari byatangiwe ikirego n’uyu Munyamakuru usanzwe afite izina rikomeye mu myidagaduro mu Rwanda.

Moses wahoze akorana na Phil Peter, nyuma yo gufungurwa, yasobanuye ko ibyo bikoresho byibwe umukozi wafataga amashusho (cameraman) ari we wari wabimushyikirije kuko yari afite urufunguzo rw’aho byabikwaga kuri Televiziyo ya Isibo TV yahoze akorera.

Avuga ko ubwo yajyaga kuri RIB, yari yabanje guhamagarwa n’Umuganzacyaha wari uri gukurikirana iki kirego wamubwiye ko habonetse ibimenyetso ku muntu waba waribye ibyo bikoresho, akazindukirayo yijyanye.

Ubwo yafataga urugendo yerecyeje kuri RIB yagize ikikango ko ashobora kutagaruka, agahita agira umuntu abimenyesha ko yitabye Ubugenzacyaha.

Ati “Nagezeyo nka saa mbiri ahita ambwira ngo ndagufunze, icara aho zana telefone yawe yizimye, nti ‘mumfungiye iki se? hari ibindi bimenyetso byabonetse?’ ati ‘ndagufunze kandi kugira ngo Claude adacika, telefone urayambuwe’, ahita anyambika amapingu.”

Avuga ko nyuma baje no gufunga uwo Cameraman witwa Claude ndetse ko bari bafunganywe, bakaza kwitaba Ubugenzacyaha inshuro zitandukanye babazwa ku byaha bakurikiranyweho.

Baje kubazwa n’Umugenzacyaha niba bashobora kuganira n’uwareze [Phil Peter] kugira ngo bashake uburyo bamwishyura, cyangwa bakaregerwa Urukiko.

Avuga ko umuryango we n’uwa Claude yahise itangira inzira yo kuganira na Phil Peter “baramubwira bati ‘ibikoresho byarabuze, aba bana ntibabihakana. Reka noneho tugirana ubwumvikane’.”

Iyi miryango ngo yamenyesheje Phil Peter ko igiciro yahaye biriya bikoresho cya Miliyoni 7,5 Frw kiri hejuru, ikamusaba ko yayiha inyemezabwishyu yabiguriyeho, ariko akababera ibamba.

Byageze aho yemera kubakuriraho Miliyoni 1,5 Frw hasigara miliyoni 6 Frw ndetse baza kwemeranya ko buri umwe azishyura miliyoni 3 Frw mu gihe cy’imyaka ibiri ariko aza kubihindura nyuma yo kuganira n’umunyamategeko we akababwira ko bagomba kuyishyura mu mwaka umwe.

Moses uvuga ko banashatse abishingize ndetse we agahita amubona, avuga ko Phil Peter yagiye abihinduka kuko yageze aho akavuga ko uwo wundi Claude ntacyo amubaza ahubwo ko abaza uyu Moses.

Ngo ibyo basabwaga na Phil Peter byose bageragezaga kubyubahiriza ariko uyu Munyamakuru akomeza kubananiza mu gihe iminsi yo kugeza igihe cyo kuregerwa Urukiko yo yari ikomeje kwegereza.

Ati “Ni ho yabananirije kuzageza ku Rukiko kubone kwe oya, kujya kureba ingwate, oya ntabwo aboneka, birangira cya kibazo cyari amafaranga kitakiri amafaranga kuko no mu byo yabwiye umuryango, ibaze kubwira umubyeyi w’umuntu ngo ‘byaba ari byiza ubaye umuretse agafungwa imyaka ibiri n’ubundi amafaranga si yo nshaka’.”

Avuga ko ibi ari na byo byatumye batinda muri kasho kuko bageze aho baregerwa urukiko ariko bagezeyo Umucamanza yemeza ko hagomba gukurikizwa ubwumvikane bwabereye mu Bushinjacyaha.

Moses yari asanzwe akorana na Phil Peter

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + fourteen =

Previous Post

Rubavu: Impanuka y’imodoka itwara abagenzi yagonganye n’ikamyo biravugwa ko yaguyemo benshi

Next Post

Leta ntabwo akazi kacu ari ubucuruzi- P.Kagame yemeje ko ibikorwa by’ubucuruzi bya Leta byose bizegurirwa abikorera

Related Posts

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Hatangajwe ikigiye gukurikira igitaramo cy’amateka cya The Ben na Bruce Melodie

by radiotv10
19/01/2026
0

Abahanzi Bruce Melodie na The Ben baherutse guhurira mu gitaramo kimwe cyatangije umwaka wa 2026, byamaze kwemezwa ko bagiye gukora...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

IZIHERUKA

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?
IBYAMAMARE

Amakuru mashya: Hatangajwe ikigiye gukurikira igitaramo cy’amateka cya The Ben na Bruce Melodie

by radiotv10
19/01/2026
0

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Leta ntabwo akazi kacu ari ubucuruzi- P.Kagame yemeje ko ibikorwa by’ubucuruzi bya Leta byose bizegurirwa abikorera

Leta ntabwo akazi kacu ari ubucuruzi- P.Kagame yemeje ko ibikorwa by’ubucuruzi bya Leta byose bizegurirwa abikorera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Hatangajwe ikigiye gukurikira igitaramo cy’amateka cya The Ben na Bruce Melodie

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.