Umunyamakuru Oswald yavuze akamuri ku mutima nyuma yo kuganira na Perezida Kagame kuri Radio

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa RADIOTV10, avuga ko yishimiye kugirana ikiganiro na Perezida Paul Kagame, kandi ko na we amushimira, akavuga ko yamubonyeho impano ikomeye yo kuba yoroshya ubuzima.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, tariki 01 Mata 2024, Radio 10 yagiranye ikiganiro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame cyagarutse ku rugendo rwo kubaka Igihugu mu myaka 30, ndetse n’amateka ye yo mu buto yamuteye we na bagenzi be, inyota yo gutangiza urugamba rwo kwibohora.

Izindi Nkuru

Iki kiganiro cyatambutse kuri Radio 10 n’ibindi bitangazamakuru birimo Royal FM, cyarimo abanyamakuru Oswald Mutuyeyezu usanzwe akorera RADIOTV10 ndetse na Aissa Cyiza wa Royal FM.

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu ufite ubunararibonye mu mwuga w’itangazamakuru, nyuma yo kugirana ikiganiro na Perezida Paul Kagame, avuga ko ari umugisha yagize muri uru rugendo rwe rw’itangazamakuru.

Ati “Njye maze imyaka irenze icumi igeze muri 11 cyangwa 12 nkora ibiganiro bitumira abantu, harimo n’abayobozi nka ba Minisitiri. Ndabimenyereye, igikuru ni ugutega amatwi.”

Uyu munyamakuru uvuga ko yari yisanzuye muri iki kiganiro, ndetse ko yanyuzagamo akamwereka ko yifuza kumubaza ikindi kibazo atarasoza ikindi kandi ko bisanzwe mu mwuga w’itangazamakuru, mu gihe hari ababifashe nko kumuca mu ijambo.

Ati “Ushobora kumva rwose ikibazo wabajije aho agejeje biraguhagije, ukaba wamwereka ko ushaka kubaza ikindi kuko muba murebana, ashobora kubibona rero akaguha uburenganzira bwo kubaza ikindi atiriwe asoza cyane cya kindi cya mbere.”

Avuga kandi ko ikiganiro bagiranye ari cyo cyabaye kirekire mu biganiro umukuru w’u Rwanda yagiranye n’ibindi bitangazamakuru byo mu Rwanda, kandi ko na we byamushimishije.

Ati “Birumvikana nk’Umukuru w’Igihugu akubwiye ati ‘ndi bwisanzure ndarambura uko nshaka, igihe ni icyanjye’. Icyo gihe na wo ni umugisha gutindana na we. Ntekereza ko ntawundi munyamakuru baraganira amasaha menshi nk’ayo yaduhaye njye na Aissa Cyiza.”

Avuga ko ikindi cyatumye yisanzura muri iki kiganiro, ari uburyo Perezida Paul Kagame yoroshya ubuzima. Ati “Reka mbanze mushimire, abantu batazi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ni umuntu uri very cool, woroshya ubuzima, Aissa we yenze kurira, kuko uko yamutekerezaga ntabwo ari ko yamubonye.”

Muri iki kiganiro kandi Umunyamakuru Oswald yumvikanye yunganira Umukuru w’u Rwanda mu mvugo zimwe na zimwe, akavuga ko na byo abantu badakwiye kubifata ukundi.

Ati “Umunyamakuru inshingano ze, ni ugufasha abaturage kumenya amakuru kandi y’ukuri, umukuru w’Igihugu cyangwa umutumirwa iyo ari kuvuga hari igihe ururimi rushobora kunyerera, akibesha, wowe uba ugomba kuba uri maso kugira ngo uze kubigarura bitagenda mu buryo butari bwo.”

Muri iki kiganiro kandi, Umunyamakuru Oswald yagiye yumvikana mu mvugo zo gutebya nk’uko bisanzwe bimuranga mu biganiro akora, akavuga ko ari ko asanzwe kandi ko yanakomeje kubigaragaza imbere y’Umukuru w’Igihugu ndetse ko kubera uburyo yoroshya ubuzima, biri mu byatumye akomeza kwitwara muri uwo murongo utuma abakurikiye ikiganiro batarambirwa.

Perezida Kagame mu kiganiro na Radio 10
Oswald Mutuyeyezu

IKIGANIRO CYOSE NA OSWALD

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru