Monday, February 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyamakuru Rugaju Reagan agarukanye guca bugufi nyuma y’ibyo yatangaje kuri mugenzi we Lorenzo

radiotv10by radiotv10
16/02/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyamakuru Rugaju Reagan agarukanye guca bugufi nyuma y’ibyo yatangaje kuri mugenzi we Lorenzo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan yasabye imbabazi ku butumwa yagaragayemo avuga kuri mugenzi we Musangamfura Christian uzwi nka Lorenzo.

Uyu munyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA uzwi mu biganiro bya siporo, aherutse kugaragara mu mashusho avuga kuri uyu mugenzi we Lorenzo na we ukora ibiganiro bya siporo.

Muri ayo mashusho, Rugaju wumvikagamo nk’ufite umujinya, yavugaga ko hari ibyo apafa n’uyu Lorenzo bahoze bakorana muri RBA, birimo ibyo yamuvuzeho ubwo yafungwaga.

Muri ubu butumwa, Rugaju hari aho agira ati “Mfungwa yari azi ko nzaheramo [yavugaga Lorenzo], ndagaruka. Arakomeza, ndihanangiriza ndasaba ndavuga nti ‘rekeraho’. Hari ukuntu umuntu agenda ukabona arakabije. Rimwe ukaba wamusubiza ngo atuze. Gore Gore ni umuntu ugoye, ameze nka wa mubu utumva, rimwe bisaba ko umureka.”

Rugaju wakoreshaga imvugo ziremereye, muri ubwo butumwa, hari aho yavuze ko mugenzi we Lorenzo bafite ikindi bapfa kijyanye n’ibyo yamwatse ngo babe inshuti akabyanga.

Intandaro y’ibi yabaye isezera ry’Umunyamakuru Ngabo Roben wasezeye ku mwanya w’umukozi ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri Rayon Sports, aho Rugaju yavugaga ko Lorenzo ari we ubiri inyuma, kuko ngo yahigiye kuzajya agenda ku nshuti ze kubera ibyo yanze ko bakorana.

Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gashyantare 2026, uyu munyamakuru Rugaju Reagan yanditse ubutumwa, asaba imbabazi kubera ibyo yatangaje kuri mugenzi we.

Yagize ati “Muraho! niseguye ku mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga! Mu by’ukuri nabitewe n’uburakari bw’ibinyoma byari bimaze igihe bimvugwaho! Uwo muntu si we ndiwe! I really apologize [nsabye imbabazi] kuri buri wese wababajwe na reaction nakoze Kandi ntibizongera! Amahoro.”

Bamwe mu bagize ibyo bavuga ku byari byatangajwe na Rugaju Reagan bari bamugaye kubera umujinya yumvikagamo yikoma mugenzi we Lorenzo.

Umunyamakuru Rugaju Reagan
Na mugenzi we Lorenzo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 3 =

Previous Post

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Related Posts

Umuhanzi w’imideri Moses Turahirwa washinze ‘Moshios’ yagarutse imbere y’Urukiko

Umuhanzi w’imideri Moses Turahirwa washinze ‘Moshios’ yagarutse imbere y’Urukiko

by radiotv10
16/02/2026
0

Umuhanga mu buhanzi bw’imideri, Moses Turahirwa wanashinze inzu y’imideri ya Moshions izwiho kwambika abakomeye, yitabye Urukiko ngo aburane ku bujurire...

Agezweho mu myidagaduro: Umuhanzikazi Marina yatunguriwe ku rubyiniro na Yvan Muziki ahamwambikira impeta

Agezweho mu myidagaduro: Umuhanzikazi Marina yatunguriwe ku rubyiniro na Yvan Muziki ahamwambikira impeta

by radiotv10
14/02/2026
0

Umuhanzi Yvan Muziki yatunguye mugenzi we Marina, amwambikira impeta y’urukundo ku rubyiniro ubwo yaririmbaga mu gitaramo yamurikiyemo album ye “Inganzo...

Umunyarwenya ‘Nyamabondo’ yahishuye uko yiyise Umunyamulenge abyizeyemo amakiriro bikarangira bitumye afungwa

Umunyarwenya ‘Nyamabondo’ yahishuye uko yiyise Umunyamulenge abyizeyemo amakiriro bikarangira bitumye afungwa

by radiotv10
13/02/2026
0

Umunyarwenya Manirakiza Placide uzwi nka ‘Nyamabondo’ yatangaje ko yamaze imyaka irindwi afunzwe azira amanyanga yo kwiyita Umunyamulenge, ashaka ko bimucira...

Ubutumwa bw’ibyishimo bw’umunyamakuru Robert McKenna nyuma yo kwambika impeta umukunzi we

Ubutumwa bw’ibyishimo bw’umunyamakuru Robert McKenna nyuma yo kwambika impeta umukunzi we

by radiotv10
13/02/2026
0

Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna yagaragaje akanyamuneza yatewe n’intambwe yateye mu rukundo nyuma yo kwambika impeta umukunzi bitegura kurushingana. Uyu munyamakuru...

Is Valentine’s Day Only for Couples, or Can Friends Celebrate Too?

Is Valentine’s Day Only for Couples, or Can Friends Celebrate Too?

by radiotv10
13/02/2026
0

Every year on February 14th, many people think Valentine’s Day is only for couples in love. We see red roses,...

IZIHERUKA

Umunyamakuru Rugaju Reagan agarukanye guca bugufi nyuma y’ibyo yatangaje kuri mugenzi we Lorenzo
IBYAMAMARE

Umunyamakuru Rugaju Reagan agarukanye guca bugufi nyuma y’ibyo yatangaje kuri mugenzi we Lorenzo

by radiotv10
16/02/2026
0

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

16/02/2026
Urubanza ruvugwamo Miliyoni 480 Frw ruregwamo Major mu Ngabo z’u Rwanda rwasubitswe

Urubanza ruvugwamo Miliyoni 480 Frw ruregwamo Major mu Ngabo z’u Rwanda rwasubitswe

16/02/2026
Uko byagenze ngo indege yari ivuye muri Kenya yerecyeje i Kigali isubireyo itaguye

Uko byagenze ngo indege yari ivuye muri Kenya yerecyeje i Kigali isubireyo itaguye

16/02/2026
Rwanda: Havutse impaka nyuma y’urupfu rw’umukobwa wiyahuye ubwo yajyaga gusura umukunzi ngo bishimane ku munsi w’abakundana

Rwanda: Havutse impaka nyuma y’urupfu rw’umukobwa wiyahuye ubwo yajyaga gusura umukunzi ngo bishimane ku munsi w’abakundana

16/02/2026
Nyamasheke: Umuhanda bijejwe bagaheba basigaye baryama bakawurota

Nyamasheke: Umuhanda bijejwe bagaheba basigaye baryama bakawurota

16/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru Rugaju Reagan agarukanye guca bugufi nyuma y’ibyo yatangaje kuri mugenzi we Lorenzo

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Urubanza ruvugwamo Miliyoni 480 Frw ruregwamo Major mu Ngabo z’u Rwanda rwasubitswe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.