Umunyamakuru wa Siporo ukunzwe mu Rwanda yakoreye mugenzi we agashya mu kiganiro Live

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Biganiro Mucyo Antha usanzwe ari Umunyamakuru wa RADIOTV10, yatunguye mugenzi we wa RBA, amuha umusanzu wo gukomeza gukuza umushinga we yatangiye, amuha umurundo w’inote za 5.000Frw mu kiganiro.

Antha Biganiro asanzwe ari umwe mu banyamakuru bafite izina riremereye muri Siporo mu Rwanda, akorera RADIOTV10, igitangazamakuru gisanzwe kiyoboye ibindi byigenga mu Rwanda, mu biganiro bikoranye ubushishozi n’ubunyamwuga.

Izindi Nkuru

Uyu munyamakuru watangiye no kwinjira mu mwuga wo gutoza, aho ikipe yatozaga mu irushanwa Agaciro Tournament, yegukanye igikombe.

Mu kiganiro yagiranye na mugenzi we Rugaju Reagan usanzwe ari Umunyamakuru wa RBA, wanashinze YouTube Channel, Antha yashimiye mugenzi we kuba yaratangiye uyu mushinga, ndetse amugaragariza ko amushyigikiye.

Mu kumushyigikira, Antha yahise akora mu mufuka w’ipantalo akuramo amafaranga ibihumbi 50 Frw abihereza Reagan.

Amushyikiriza aya mafaranga, Antha yagize ati “Ni yo mpamvu rero ngushimira rwose nk’umuvandimwe tuva indi imwe, reka nshyireho itafari kugira ngo wongeremo internet kugira ngo ukomeze udusangize ibyiza.”

Antha yashimiye uyu munyamakuru mugenzi we kuri iki gitekerezo cyizafasha abakunzi ba Siporo kujya bamenya n’andi makuru ya Siporo badategereje kuyumvira kuri Radiyo cyangwa kuyareba kuri Televiziyo.

Ati “Ni ibihumbi mirongo itanu nk’itafari ryanjye ryo kugira ngo ugure internet ndetse urusheho gutera imbere.”

Iyi YouTube Channel y’umunyamakuru Reagan itaramara igihe kinini, imaze kugira abayiyandikishijeho (Subscribers) ibihumbi birenga 47.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ishimwe mugane calliopie says:

    Antha yagize neza cyane kuko gushyigikirana nibyo byambere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru