Umunyamakuru wahinduriwe ubuzima n’amashusho ari kurya ku muhanda i Kigali yongeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu ba-YouTubers ufite izina rikomeye, Wode Maya uherutse guhishura ko amashusho yagaragayemo ari kurira amafunguro ku muhanda mu Mujyi wa Kigali, yongeye kugaragaza andi ari kurya isambusa nubundi ku muhanda w’i Kigali.

Uyu Munya-Ghana Berthold Kobby Winkler Ackon wamamaye nka Wode Maya, aherutse mu Rwanda mu muhango w’itangwa ry’ibihembo bizwi nka GUBA bihabwa Abanyafurika cyangwa imiryango nyafurika, wabaye tariki 29 Nzeri 2022, wateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB.

Izindi Nkuru

Muri uyu muhango, Wode Maya yanahawe igihembo cy’uwagize uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo.

Ni bwo yanahishuye ko “U Rwanda ni Igihugu cyahinduye ubuzima bwanjye. Video nakoze imenyekanisha u Rwanda nk’Igihugu cya mbere gifite isuku muri Afurika, ni yo yatumye ngera aho ngeze uyu munsi.”

Wode Maya yongeye gushyira amashusho kuri YouTube, agaragaza ko Umujyi wa Kigali ugikomeje kuza ku isonga mu kugira isuku.

Uyu rurangiranwa kuri YouTube, waje mu Rwanda azanye n’umugore we na we uzwi cyane mu biganiro kuri YouTube, Umunyakenya Gertrude Awino Juma, muri aya mashusho bagaragaza ko ibintu byo mu Rwanda byose biri ku murongo, byagera ku isuku, bikaba ibindibindi.

Wode Maya, anyuzamo akagira ati “Ntekereza ko buri Gihugu cya Afurika cyari gikwiye gufatira urugero ku Rwanda.”

Anavuga kandi ko ibi byose bigerwaho kubera imiyoborere myiza y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Bavuga ko “Uramutse warageze muri Singapore ukagera no mu Rwanda, udashobora gutandukanya ibi Bihugu byombi.”

Gertrude Awino Juma na we agira ati “U Rwanda ni kimwe mu Bihugu bitanu bya mbere byo muri Afurika, wasura.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru