Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyamakuru warongoye umukobwa uba Canada batandukanye bamaze igihe gito bimukiyeyo

radiotv10by radiotv10
19/07/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umunyamakuru warongoye umukobwa uba Canada batandukanye bamaze igihe gito bimukiyeyo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru wamenyekanye kuri imwe muri Televiziyo zo mu Rwanda mu biganiro by’imyidagaduro, yatandukanye n’umugore bari baherutse kurushinga nyuma y’amezi macye bimukiye muri Canada aho uwo mukobwa asanzwe atuye.

Uyu munyamakuru wamenyekanye nka Edman, yakoraga ibiganiro by’imyidagaduro kuri Prime TV, akaba ari we ubwe wahamije ko yatandukanye n’umugore we Mugisha Elizabeth na we usanzwe ari umuhanzi uzwi nka Liza.

Ishimwe Edson AKA Edman na Liza bari bakoze ubukwe mu mpera za 2021 mu birori binogeye ijisho byari byabereye muri Jali Garden mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo gukora ubukwe, Edman n’umugore we bahise bimukira muri Canada aho uyu mukunzi we asanzwe atuye.

Uyu munyamakuru Edman yahamirije ikinyamakuru Igihe ko yamaze gutandukana n’uyu mukobwa bari barasezeranye mu mategeko ndetse no mu rusengero.

Yavuze ko batandukanye muri Gicurasi uyu mwaka ubwo bari bamaze amezi ane bageze muri Canada, ndetse ubu buri umwe yatangiye urugendo rushya ku giti cye.

Edman yavuze ko nyuma yo gutandukana, yahise ava mu Mujyi wa Montreal aho yabanaga n’umugore we, agahita yerecyeza mu mujyi witwa Vancouver.

Gusa ngo ntibarabona ibyangombwa bya gatanya yemewe n’amategeko ariko inzira zo kubishaka barazitangiye.

Uyu Munyamakuru usanzwe anafite Label ifasha abahanzi, ubwo yayishingaga yahise asinyisha uyu mugore we batandukanye.

Bari bakoze ubukwe mu mpera z’umwaka ushize
Byari ibyishimo byidasanzwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 13 =

Previous Post

Congo: Umunyapolitiki wise abategetsi amabandi, Umuvugizi wa Guverinoma ati “Birashimangira intambwe y’ubwisanzure”

Next Post

Ibindi Bihugu bibiri bikomeye ku Isi bishobora gukozanyaho bipfa ibitwaro bya kirimbuzi

Related Posts

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

by radiotv10
22/12/2025
0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah; yatangaje ko azitabira igitaramo ‘The Nu-Year Groove’ kizaririmbamo The Ben na Bruce...

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibindi Bihugu bibiri bikomeye ku Isi bishobora gukozanyaho bipfa ibitwaro bya kirimbuzi

Ibindi Bihugu bibiri bikomeye ku Isi bishobora gukozanyaho bipfa ibitwaro bya kirimbuzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.