• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umunyamakuru w’i Burundi umaze imyaka ibiri afunze yafunguwe atarangije igihano ashyirirwaho nyirantarengwa

radiotv10by radiotv10
05/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umunyamakuru w’i Burundi umaze imyaka ibiri afunze yafunguwe atarangije igihano ashyirirwaho nyirantarengwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Sandra Aline Muhoza wo mu Gihugu cy’u Burundi wakatiwe gufungwa imyaka ine, yafunguwe by’agateganyo amaze imyaka ibiri afunzwe, ategekwa kutarenga Intara atabiherewe uburenganzira.

Uyu munyamakuru wafunzwe muri Mata 2024 kubera ubutumwa yari yanyujije muri Group ya WhatsApp yahuriragamo abandi banyamakuru bagenzi be, aho yavugaga ko hari amakuru “hari imihoro yatanzwe mu Gihugu” cy’u Burundi.

Sandra Aline Muhoza washinjwaga ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’Igihugu kubiba urwango rushingiye ku bwoko, muri Mutarama uyu mwaka yahamijwe ibi byaha akatirwa gufungwa imyaka ine.

Uyu munyamakuru we yaburanye ahakana ibyaha aregwa, agasaba kurekurwa akajya gukomeza umwuga w’itangazamakuru we.

Kuri uyu wa Gatatu yarekuwe by’agateganyo nyuma y’imyaka ibiri afunzwe, ariko akaba yarashyiriweho n’Umucamanza kutarenga Intara atabihirewe uruhushya.

Umunyamategeko wa Sandra Aline Muhoza, yatangaje ko irekurwa ry’umukiliya we, rikubiye mu cyemezo cyafashwe n’Umucamanza Mukuru w’i Ngozi.

Ubwo uyu munyamakuru yasohokaga muri Gereza ya Ngozi, yakiriwe n’umugabo we wari wagiye kumufata kuri iyi Gereza yari amaze igihe afungiyemo.

Mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’Ukuboza 2025, Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yaganiraga n’abayobozi b’ibinyamakuru binyuranye mu Gihugu cy’u Burundi, yasabwe ko abanyamakuru barimo n’uyu Sandra bagirirwa ikigongwe bakarekurwa.

Perezida Evariste Ndayishimiye we yari yavuze ko atari azi dosiye y’uyu munyamakuru, kandi ko atazi icyo yaba afungiye.

Urwandiko rw’Umucamanza Mukuru wa Ngozi rufungura by’agateganyo Sandra Aline Muhoza, ruvuga ko iki cyemezo cyafashwe gishingiye ku busabe bwe, kandi ko yemereye inzego z’ubutabera ko atazabangamira urubanza rwe rw’ubujurire rugikomeza, kandi ko yagaragaje imyitwarire myiza igihe amaze afunze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Hatangajwe ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda

Next Post

From past to present: How surgery has become safer and more effective

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
From past to present: How surgery has become safer and more effective

From past to present: How surgery has become safer and more effective

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.