• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home UDUSHYA

Umunyamakuru w’Umunya-Uganda yashimagije Kigali ahabwa igisubizo gisekeje n’uwabaye Umuyobozi muri Polisi ya Uganda

radiotv10by radiotv10
22/06/2022
in UDUSHYA, UDUSHYA
0
Umunyamakuru w’Umunya-Uganda yashimagije Kigali ahabwa igisubizo gisekeje n’uwabaye Umuyobozi muri Polisi ya Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Uwabaye Umuyobozi Wungirije wa Polisi ya Uganda (AIGP), Asan Kasingye yasabye Umunyamakuru wo muri Uganda washimagije umujyi wa Kigali, kuhigumira ntiyirirwe asubira i Kampala.

Umunyamakuru witwa Daniel Lutaaya usanzwe akora inkuru zicukumbuye, witabiriye ibikorwa bya CHOGM biri kubera i Kigali, yagaragaje ko yishimiye ubwiza bw’uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda.

Mu butumwa yatambukije kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu, Daniel Lutaaya yavuze ko kuva yagera i Kigali atarabona umwanda muri uyu mujyi usanzwe urahirirwa na benshi kurangwa n’isuku n’umutekano.

Yagize ati “Sindabona Kaveera [agafuka], sindabona icupa rya pulasitike rireremba muri iyi minsi ine, ubwiherero rusange hano ntabwo bufungwa (kandi ni n’ubuntu), sindabona abasabiriza ku mihanda, sindumva umunuko mu minsi ine.”

Asan Kasingye wabaye Umuyobozi Wungirije wa Polisi (AIGP) muri Uganda, yahise aha igisubizi uyu munyamakuru wagaragaje ibyiza by’umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Guma aho. Ni byo byiza ku bw’ubuzima bwawe.”

Remain there. It’s good for your health. https://t.co/3KJJkjvsLq

— AIGP(Rtd) Asan Kasingye (@AKasingye) June 22, 2022

Abandi batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bw’uyu munyamakuru na bo bamusabye kwigumira mu Rwanda.

Uwitwa Innocent yagize ati “Nizeye ko uzi ko mu Rwanda bafite abaturage babariewa muri Miliyoni 12,5 naho Uganda ikagira abarenga Miliyoni 47. Ubwo ni ahawe ho guhitamo neza.”

Umujyi wa Kigali ubu wakiriye imwe mu nama zikomeye ku Isi, usanzwe uzwiho kuba urangwamo isuku kubera ibiti bitohagiye biharangwa ndetse n’ubusitani bituma hakomeza kuba akayaga gaherereye.

Umunyamakuru Daniel yagaragaje ko Kigali ari umujyi mwiza
Asan Kasingye amusaba kuhigumira

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Afghanistan: Hamaze kumenyekana abantu 1.000 bahitanywe n’umutingito udasanzwe

Next Post

Kigali ubu niwo Mujyi ku Isi urimo abakomeye benshi, Boris Johnson na we yahasesekaye

Related Posts

Imyambarire y’abagore bagaragaye mu rusengero yazamuye impaka

Imyambarire y’abagore bagaragaye mu rusengero yazamuye impaka

by radiotv10
25/02/2026
0

Muri Ghana hakomeje kuvugwa inkuru yateje impaka, y’urusengero rwagagayemo abakristu b’abagore bambaye utwenda tw'imbere tuzwi nka Bikini twambarwa n'abatembereye ku...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

by radiotv10
09/01/2026
0

Have you ever noticed how your parents’ old clothes suddenly look trendy again? One day it’s flared jeans, the next...

Mu butumwa bw’imbamutima icyamamare Lewis Hamilton yagaragaje agahinda kenshi yatewe n’urupfu rw’imbwa ye

Mu butumwa bw’imbamutima icyamamare Lewis Hamilton yagaragaje agahinda kenshi yatewe n’urupfu rw’imbwa ye

by radiotv10
29/09/2025
0

Umukinnyi rurangiranwa mu mukino wo gusiganwa ku modoka, Lewis Hamilton ari mu gahinda kenshi ko gupfusha imbwa ye yari ifite...

IFOTO: Moto yabererekeye igare iba igikoresho cyo gutuma barireba

IFOTO: Moto yabererekeye igare iba igikoresho cyo gutuma barireba

by radiotv10
29/09/2025
0

Icyumweru cy’ibyishimo i Kigali mu Rwanda, ahari hamaze iminsi habera Shampiyona y’Isi y’Amagare yanyuze mu bice binyuranye by’uyu Murwa Mukuru...

Next Post
Kigali ubu niwo Mujyi ku Isi urimo abakomeye benshi, Boris Johnson na we yahasesekaye

Kigali ubu niwo Mujyi ku Isi urimo abakomeye benshi, Boris Johnson na we yahasesekaye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.