Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyamakuru w’Umunyarwandakazi washimiwe akazi yakoze muri AFCON yishimiye kugaruka mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
09/02/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Umunyamakuru w’Umunyarwandakazi washimiwe akazi yakoze muri AFCON yishimiye kugaruka mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Clarisse Uwimana wakurikiranye imikino y’Igikombe cya Afurika, agashimirwa uburyo atahwemaga kugeza ku Banyarwanda amakuru y’iki gikombe, yishimiye kuba yagarutse mu Rwanda.

Clarisse Uwimana usanzwe ari Umunyamakuru wa B&B FM Umwezi, yari amaze iminsi ari muri Cameroon ahari hamaze iminsi habera igikombe cya Afurika cyasojwe ku Cyumweru kikegukanwa na Senegal.

Uyu munyamakurukazi utarahwemaga kugaragaza umwuka wo muri Cameroon, yagiye ashimirwa akazi yakoraga by’umwihariko amakuru ajyanye n’Umunyarwandakazi Mukansanga Salima Rhadi wabaye umusifuzi wa mbere w’Igitsinagore wasifuye mu gikombe cya Afurika.

Uyu munyamakurukazi ni na we wakoresheje ikiganiro Mukansanga nyuma y’umukiko yayoboye, akagaragaza imbamutima ze ubwo yariraga kubera ibyishimo by’amateka yanditse.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bashimira Clarisse Uwimana uburyo yakoraga akazi ke bigaragara ko agakorana umwete nk’aho yagaragaye yifatiye telephone iri gufata amashusho n’akuma gafata amajwi icyarimwe.

BACK! pic.twitter.com/1jKXgWD8Fh

— Clarisse Uwimana (@uwimaclarisse) February 9, 2022

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Gashyantare 2022, uyu munyamakurukazi yashyize ifoto kuri Twitter imugaragaza ari ku kibuga cy’Indenge cya Kanombe agaragaza ko yishimiye kugaruka mu Rwanda.

Bamwe mu bamukurikira bamwifurije kwishyuka mu rwamubyaye, barimo uwitwa Jean Paul Hashakimana wagize ati “Welcome (urisanga) ubutaha nzakuzanira ururabo sha nkwiyakirire.”

Yves Gasengayiye na we yagize ati “Urugendo ruhire kandi nishimiye akazi wakoze. Ukomereze aho.”

Ubwo yari ageze ku kibuga cy’Indege
Akiri muri Cameroon
Yashimiwe akazi yakoze
Yifotoranyije n’abakinnyi bakomeye barimo Edouard Mendy wafashije Senegal kwegukana igikombe
Na Onana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + five =

Previous Post

Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zongeye kwirahirwa

Next Post

Uko Perezida Ndayishimiye yakiriye icyemezo cy’Ubumwe bw’u Burayi bwakuriyeho ibihano u Burundi

Related Posts

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda
MU RWANDA

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko Perezida Ndayishimiye yakiriye icyemezo cy’Ubumwe bw’u Burayi bwakuriyeho ibihano u Burundi

Uko Perezida Ndayishimiye yakiriye icyemezo cy’Ubumwe bw’u Burayi bwakuriyeho ibihano u Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.