Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umunyamakuru yagaragaje impamvu yihariye izatuma ikipe ikomeye yirukana umutoza w’umunyabigwi

radiotv10by radiotv10
25/04/2023
in AMAHANGA, FOOTBALL, SIPORO
0
Umunyamakuru yagaragaje impamvu yihariye izatuma ikipe ikomeye yirukana umutoza w’umunyabigwi

Thomas Tuchel wicaye ku ntebe ishyushye muri Bayern Munich

Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru witwa Dietmar “Didi” Hamann yatangaje ko Umutoza Thomas Tuchel azirukanwa na Bayern Munich igihe cyose Borussia Dortmund yaramuka ibatwaye Shampiyona y’uyu mwaka.

Thomas Tuchel Igihe amaze atoza Bayern Munich, ntiyorohewe na gato nk’uko byemezwa n’uwahoze akinira ikipe y’igihugu y’Ubudage, Dietmar Hamann wemeza ko uyu mutoza agomba gutwara igikombe cya Shampiyona Bundesliga uyu mwaka cyangwa akaba yakwirukanwa nta gihe kinini ayimazemo.

Tuchel, w’imyaka 49, yahawe akazi ko gutoza iyi kipe, isanzwe ikinira kuri Allianz Arena, nyuma yo kwirukanwa kwa Julian Nagelsmann muri Werurwe. Thomas Tuchel, akaba yaraherukaga mu kazi k’ubutoza ubwo yari ari mu ikipe ya Chelsea, y’i Stamford Bridge, mbere y’uko imwirukana muri Nzeri 2022.

Nubwo ariko uyu mutoza w’Umudage, Tuchel, mu mukino we wa mbere wa Shampiyona ari muri Bayern Munich, yatsinze Borussia Dortmund, indi mikino yakurikiyeho ntibyigeze bimworohera we n’iyi kipe atoza y’i Bavaria. Ibi byatumye bisanga ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’Ubudage, barushwa inota rimwe gusa na Borussia Dortmund, ni nyuma y’uko batsinzwe na Mainz 05 ibitego 3-1 kuri uyu wa Gatandatu kandi baranavuyemo muri Champions League no mu gikombe cy’igihugu cy’Ubudage, DFB Pokal.

Umunyamakuru, wahoze ari n’umukinnyi, Dietmar Hamann, cyane ko yanahereye mu ikipe y’abato ya Bayern Munich mbere yo kuzamurwa mu ikipe yayo nkuru, avuga ko ukwezi kwa mbere kwa Tuchel muri Bayern Munich guteje inkeke nyuma yo gutsindamo imikino 2 gusa mu mikino 7 mu marushanwa yose.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyitwa Ruhr Nachrichten, Hamann avuga ko ubuyobozi bwa Bayern Munich na bwo buri mu rungababangabo gusa ko n’umutoza na we, kugeza ubu, atarimo kwitwara neza mu byumweru 4 bye bya mbere, ndetse akanongeraho ko Tuchel nadatwara Shampiyona, ari ibintu bigaragara ko azirukanwa.

Cedrick KEZA
RADIOTV10 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 10 =

Previous Post

Inkongi y’amayobera yibasiye ishuri iteza igikuba mu banyeshuri

Next Post

Kenya: Odinga wari wasubitse imyigaragambyo yagarukanye gahunda idasanzwe

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Odinga wari wasubitse imyigaragambyo yagarukanye gahunda idasanzwe

Kenya: Odinga wari wasubitse imyigaragambyo yagarukanye gahunda idasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.