• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyamakuru Yago yashyize hanze ibindi avuga ko byamugaho akiri mu Rwanda byatumye ahunga

radiotv10by radiotv10
07/09/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyamakuru Yago yashyize hanze ibindi avuga ko byamugaho akiri mu Rwanda byatumye ahunga
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago, uherutse gutangaza ko yahunze u Rwanda kubera abantu ku giti cyabo bashakaga kumugirira nabi, yavuze ibindi yakorerwaga akiri mu Gihugu, ndetse ngo ubu aho ari abayeho atekanye.

Yago umaze iminsi ari ingingo igarukwaho mu myidagaduro yo mu Rwanda, yatangaje ibi mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, cyagarutse kuri bimwe mu byo avuga ko byatumye ava mu Rwanda.

Uyu munyamakuru akaba n’umuhanzi umaze iminsi akora ibiganiro yikoma abo yita abagambanyi ngo bashatse kumwambura ubuzima, avuga ko yiteguye kuzahangana n’uwo ari we wese uzashaka kwangiza izina rye.

Gusa ngo nubwo yamaze kuva mu Gihugu, ntazigera avuga nabi Igihugu cyamwibarutse cyangwa ngo agwe mu mutego wo gukorana n’abakirwanya, dore ko hari abatangiye gushaka ko bakorana.

Ati “Kimwe mu bintu navuze ntazigera nkora, sinzigera ndwanya Igihugu cyanjye, sinzigera mvuga nabi Igihugu cyanjye, uwancaho uwo ari we wese cyangwa ibyo bigarasha bishaka ngo kuncaho, nta kigarasha na kimwe mvugana nacyo, nta kigarasha na kimwe nziranye nacyo.

Sinzigera ngambanira Igihugu cyanjye, ariko umubtu wese uzamenyera izina Yago akaza kurishyira ku mbuga nkoranyambaga ashaka kurigaragaza nabi, uwo amasasu azamugeraho.”

Yago akomeza avuga ko nyuma yo kuva mu Gihugu, aho ari abayeho neza. Ati “Mbayeho neza kuko mfite amahoro kuruta ayo nari mfite ndi muri abo bantu babi bashaka kuntega amarozi, bashaka kunyica.”

Akomeza agaragaza ibyamubagaho akiri mu Rwanda. Ati “Nari mbayeho nabi nkiri aho, ubwo nasohokaga mu rupangu ngasanga abantu nk’icumi bari ku rupangu iwanjye, nari mbayeho nabi ubwo navaga ku kazi ngasanga abantu bari iwanjye ntabinjijeyo, nari mbayeho nabi ubwo nari ku kazi nkabona abantu batanu baje kuneka ngo amakuru yanjye, nari mbayeho nabi ubwo nageraga iwanjye, abantu bagatera amabuye iwanjye mu rupangu.”

Yago avuga ko ibi byose byamubagaho, atahwemye gutaka ariko ntatabarwe, ku buryo biri mu byatumye ava mu Gihugu.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gutangaza ko Nyarwaya Innocent yahunze Igihugu yari akurikiranyweho ibyaha birimo ibikomeye nko gukurura amacakubiri, ndetse ko yahunze ubwo yari atangiye kubibazwaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 10 =

Previous Post

U Bushinwa bwagaragarije Afurika impamvu buyifuriza ibyiza buzanakomeza kuyiba hafi

Next Post

Urwego rw’iperereza mu Rwanda rwungutse abahanga mu gukusanya ibimenyetso bya gihanga biganjemo abasirikare

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Urwego rw’iperereza mu Rwanda rwungutse abahanga mu gukusanya ibimenyetso bya gihanga biganjemo abasirikare

Urwego rw’iperereza mu Rwanda rwungutse abahanga mu gukusanya ibimenyetso bya gihanga biganjemo abasirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.