Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati usanzwe ari umukinnyi wa Film nyarwanda ubu uri mu maboko y’inzego z’ubutabera kubera icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho, yabwiye Urukiko ko yakorewe akagambane kuko hari Umunyamakuru wamwatse Miliyoni 2 Frw ngo adatangaza inkuru yamuvugagaho, akayamwima.
Uyu mugabo yatawe muri yombi tariki 10 Werurwe 2022 nyuma y’amashusho yatambutse kuri YouTube Channel imwe yo mu Rwanda, yagaragaragamo umugore umushinja kumusambanya abanje kumusindisha, akaza no kumutera inda bakabyarana impanga.
Uwihoreye Jean Bosco alias Ndimbati wagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, yahakanye icyaha cyo gusambanya uyu mukobwa uvugwa ko yari ataruzuza imyaka y’ubukure.
Ndimbati yabwiye Urukiko ko ubwo yaryamanaga n’uyu mukobwa, yari yamuguze nk’umukobwa wicuruza nk’abandi bose.
Uyu mugabo umaze kubaka izina mu gukina Film, mu kiganiro yari yanagiranye n’iyi YouTube Channel yatangaje ariya mashusho y’uyu mugore umushinja kumusambanya, yavuze ko afite ibimenyetso bihagije ko uyu mukobwa ari kuri misiyo yo kumuhindanyiriza isura muri rubanda.
Uyu munsi ubwo yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, yabwiye Urukiko ko ubwo uyu mukobwa yamaraga kuvugisha iyi YouTube Channel, Umunyamakuru wayo, yahise amuhamagara akamubwira ko afite amakuru ashobora kumusenyera izina bityo ko akwiye kumuha Miliyoni 2 Frw kugira ngo atayitangaza.
Yagize ati “Ari na ho mvuga ko habayeho akambane kuba yaragiye mu itangazamakuru. Ibi byose byagiye mu itangazamakuru ubwo Umunyamakuru wa [yavuze Izina ry’iyo YouTube Channel] yamubeshyaga ko azamufasha ko hari abantu bo hanze bazamuha amafaranga menshi.”
Ndimbati avuga ko umugore umushinja kumusambanya abanje kumusindisha, na we yamwatse Miliyoni 5 Frw no kumukodeshereza inzu y’ibihumbi 300 Frw ndetse n’ibindi byose byumvikanaga nk’amananiza ariko akamubwira ko atabishobora.
Yavuze ko ubwo yangaga gutanga aya mafaranga yose, ari bwo amashusho agaragaza umugore umushinja kumusambanya, yagiye hanze akaba ari na yo yatumye atabwa muri yombi.
Ubushinjacyaha bwasabiraga Ndimbati gufungwa by’agateganyo, bwagarutse ku buhamya bwatanzwe n’umukobwa uvuga ko yasambyijwe n’uregwa.
Bwavuze ko uyu mukobwa ubwo yageraga mu modoka ya Ndimbati yasanzemo inzoga akaza kuyimuha amubeshya ko ari amata bigatuma abona uko amusambanya kuko yari yamusindishije.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko igihe uyu mukobwa yasambyijwe n’uregwa yari ataruzuza imyaka y’ubukure kuko yavutse tariki 07 Kamena 2002 nk’uko bigaragazwa n’ifishi yafatiyeho inkingo.
Ndimbati n’abamwunganira mu mategeko basabaga Urukiko ko arekurwa, bavuze ko ibyatangajwe n’uyu mukobwa biteye urujijo kuko amatariki yivugira ko yavutseho ahabanye n’ayatangajwe n’umubyeyi we ndetse n’ari mu byangombwa bye.
Uregwa n’abamwunganira bavuze ko adashobora gutoroka ubutabera, basaba ko yarekurwa kugira ngo ajye kwita ku bana be.
Urukiko rwahise rupfundikira uru rubanza rw’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, rwemeza ko ruzasomwa umwanzuro warwo tariki 28 Werurwe 2022.
RADIOTV10