Umunyamakurukazi ukomeye wakoreye RADIOTV10 yambitswe impeta imuteguza kurushinga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakurukazi Assumpta Abayezu wakoreye RADIOTV10, yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we amusaba kumubera umugore, na we arabimwemerera.

Assumpta Abayezu wakoreye RADIOTV10 kugeza mu mpera z’umwaka ushize akaza kwerecyeza ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yambitswe Impeta kuri iki Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022.

Izindi Nkuru

Yabwiye RADIOTV10 ko yishimiye iyi ntambwe yateye imutegura kurushinga kandi akaba ashimira Imana kuko ibikorwa byiza byose agenda ageraho abikesha Imana.

Ati Ni ugushimira Imana kuba yatumye dutera iyi ntambwe, tunayiragiza ibindi biri imbere kandi twizeye ko iyakoze ibi nibindi izabikora.

Assumpta Abayezu yambitswe impeta n’umusore witwa Niyobuhungiro Caleb bamaze igihe bari mu rukundo.

Uyu munyamakurukazi uri mu bakunzwe mu biganiro bisusurutsa abaturage, yavuze ko indi mihango yo kubana n’umukunzi we, itegerejwe ndetse ko izaba mu minsi iri imbere.

Ati Byose ni ukubirashyira mu maboko yImana kandi turushaho kuyisaba gukomeza kudushyigikira mu buntu bwayo.

Assumpta wakoraga ikiganiro Prime 10 gitambuka kuri TV10 mu masaha y’umugoroba, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda birimo Isango Star, ubu akaba akorera RBA.

Assumpta Abayezu avuga ko ibi byose abikesha Imana
Akanyamuneza ni kose hagati ye n’umukunzi we
Baritegura n’ibindi birori

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru