Umunyamakurukazi Antoinette Niyongira yatangaje ko yasezeye kuri Kiss FM, radiyo yari amazemo imyaka 14 akora umwuga w’itangazamakuru, avuga ko nubwo agiye gutandukana na yo, ijwi rye ritazabura mu itangazamakuru.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Antoinette yavuze ko yatangiye gukorera kuri radiyo mu myaka 14 ishize, atazi neza uburyo uwo mwuga wari kuzagira uruhare rukomeye mu buzima bwe.
Yagize ati “Imyaka 14 irashize ninjiye bwa mbere inyuma ya mikoro, ntarasobanukirwa neza uburyo byari guhindura ubuzima bwanjye. Uyu munsi ndabamenyesha icyemezo cyo kuva kuri Kiss FM.”
Yavuze ko kuri we gukora kuri radiyo bitari akazi gusa, ahubwo ko yabifataga nk’ubuzima bwo mu rugo, umuhamagaro ndetse n’ikiraro cyamuhuzaga n’abantu benshi batandukanye, nubwo hari abo atigeze agira amahirwe yo guhura na bo imbonankubone.
Antoinette yashimiye abakurikiraga ibiganiro bye, yaba ababyumvaga bari mu ngo zabo, cyangwa abari mu ngendo mu modoka zabo no mu buzima bwabo bwa buri munsi, ashimangira ko buri mwanya bagiranye, guseka no guhamagara kuri radiyo byari bifite agaciro gakomeye kuri we.
Yagize ati “Kuri njye, radiyo ntiyari umwuga gusa; yari urugo, umuhamagaro udasanzwe ndetse n’ikiraro cyampuzaga n’abantu nshobora kuba ntarigeze mpura na bo imbonankubone, ariko nzahora mbafite mu mutima.”
Yashimiye kandi ubuyobozi bwa Kiss FM, abo bakoranaga ndetse n’abamubereye abajyanama mu mwuga, bamugiriye icyizere bakamuha amahirwe yo gukura no gutera imbere.
Nubwo atatangaje neza icyo agiye gukora nyuma yo kuva kuri iyi radiyo, Antoinette yagaragaje ko abasanzwe bakunda ijwi rye n’ibiganiro bye, batazamubura burundu.
Yagize ati “Mikoro ishobora kuba igiye kuruhuka, ariko ijwi ryanjye ntaho rigiye. Ntegereje gukomeza kugumana namwe mu buryo bushya muri iki cyiciro gishya.”
Antoinette Niyongira ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, aho yamaze imyaka 14 akorera Kiss FM, akaba ataratangaza ibindi bisobanuro birambuye ku cyerekezo cy’umwuga we nyuma yo gusezera kuri iyi radiyo.
RADIOTV10