Umunyamategeko wunganira abandi mu manza waburanishwaga n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku cyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15, yagihamijwe akatirwa gufungwa imyaka 15.
Me Kanani Boniface waburanishwa muri uru rubanza, yasomewe icyemezo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ukuboza 2025.
Urukiko rwasanze ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha gifite ishingiro, ndetse rwanemeza ko ikirego cy’indishyi cy’uwakorewe icyaha na cyo gifite ishingiro.
Mu myanzuro yarwo, Urukiko rwahamije Me Kanani Boniface icyaha cyo gusambanya umwana, runahamya Mizero Violette icyaha cyo kuba icyitso muri icyo cyaha.
Urukiko rwanzuye ko Me Kanani Boniface ahanishwa igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15), mu gihe Mizero Violette yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu (5).
Rwanategetse Me Kanani Boniface gutanga indishyi zingana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) ku mwana wakorewe icyaha.
Mu iburanisha ryabanje, Me Kanani Boniface yari yaburanye ahakana ibyaha yaregwagwa, aho iburanisha ku ifungwa ry’agateganyo ryaranzwe n’impaka ndende.
Izi mpaka zari zishingiye ku cyifuzo cyazamuwe n’Ubushinjacyaha bwasabaga ko urubanza rushyirwa mu muheezo, mu gihe Abanyamategeko batatu bunganiraga uregwa bo batabikozwaga, aho bavugaga ko muri iryo buranisha nta mwana wari urimo ku buryo rwashyirwa mu muheezo, gusa Urukiko ruza kwemeza icyifuzo cy’Ubushinjacyaha.
RADIOTV10








