Umunyamerika Ron Kenoly wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yitabye Imana ku myaka 81.
Urupfu rw’uyu muhanzi rwatangajwe na Bruno Miranda wari umuyobozi (Manager) we, abinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Miranda yashyize ubutumwa kuri Instagram ashimira ubuzima n’umurimo wo kuramya Imana Ron Kenoly yakoze mu myaka irenga 20 bakoranye. Yamusobanuye nk’umuntu utarigeze afata umuziki wo kuramya Imana nk’imyidagaduro, ahubwo yawufataga nk’uburyo bwo gushima Imana, kuyobora no gutanga icyizere ku bantu ku isi hose.
Ati:
“Uyu munsi, ku wa 3 Gashyantare 2026, turasezera kuri Dr. Ron Kenoly. Ni iby’icyubahiro kuba naramubaye hafi mu butumwa bwe yagejeje ku isi yose; atari gusa nk’umuyobozi w’umuziki, ahubwo nk’umwigisha, umunyeshuri w’ubuzima, n’umuntu waranzwe n’ukwizera n’ubudahemuka.”
Ron Kenoly yamenyekanye cyane mu myaka ya za 1990, aho album ze za Gospel zakunzwe cyane n’Abakristo ku isi hose. Indirimbo zirimo “Lift Him Up”, “Sing Out with One Voice”, “God Is Able” na “Welcome Home” zamugize umwe mu bahanzi bazamuye urwego rw’umuziki wo kuramya (Worship music), ashyiraho uburyo budasanzwe bwo gushima Imana mu matorero no mu bitaramo byagutse.
Yari umuntu ukunda cyane umuziki n’ibikorwa byo kuramya Imana. Ron Kenoly yari kandi umuyobozi w’amakorali, akaba yaragize uruhare rukomeye mu gukomeza kwizera, kuramya no guhimbaza Imana ku bantu benshi bo mu bihugu birenga 100.
Nyuma y’itangazwa ry’urupfu rwe, abakunzi be, inshuti ze z’abahanzi ndetse n’abayoboke b’indirimbo ze ku mbuga nkoranyambaga bashyizeho ubutumwa bwo gushima umurage yasize mu buzima bwabo. Benshi bagaragaje ko indirimbo ze zabahaye imbaraga, icyizere n’urukundo, kandi ko umuziki we uzahora wibukwa mu mitima y’Abakristo n’abakunzi b’umuziki ku isi yose.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10










