Saturday, July 18, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Umunyamideri ufite umwihariko yamaze kuba umunyamakuru w’imwe muri radiyo y’imyidagaduro mu Rwanda

Umunyamideri ufite umwihariko yamaze kuba umunyamakuru w’imwe muri radiyo y’imyidagaduro mu Rwanda

Umunyamideri uzwi ku izina rya Rocky.Try uzwiho umwihariko mu kumurika imideri n’ubwiza mu buryo bw’amafoto, yamaze kuba n’umunyamakuru, aho ubu agiye kujya yumvikana mu kiganiro kuri imwe mu radiyo z’imyidagaduro.

Rocky.Try agiye kujya yumvikana kuri Royal FM mu kiganiro gishya kitwa Drive Time, azajya akora mu masaha y’umugoroba.

Ni ikiganiro cya mbere kimwinjiza mu mwuga w’itangazamakuru, agiye kujya abangikanya no kumurika imideri asanzwe afiteho umwihariko wo kubikora mu buryo bw’amashusho.

Uyu munyamideri wakunze kuba mu Bwongereza ari na ho yakunze gukorera ibikorwa bye byo kumurika imideri, yaninjiye mu bikorwa by’imyidagaduro kuko yatangiye no gutegura ibitaramo.

Si we munyamideri wa mbere ugiye kubibangikanya n’umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda, kuko hanazwi Bianca wari umunyamideri wanakoraga ibijyanye n’imideri akanategura ibitaramo by’imyambarire.

Hari kandi Umufiti Anipha ukomeje kubaka izina mu bijyanye no kumurika imideri, wanabaye Umunyamakuru wa Isango Star.

Khamiss SANGO
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 6 =