Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyapolitiki wari inkoramutima ya Tshisekedi uherutse guhagukira kumurwanya akanamutuka yafunzwe

radiotv10by radiotv10
09/08/2022
in MU RWANDA
0
Umunyapolitiki wari inkoramutima ya Tshisekedi uherutse guhagukira kumurwanya akanamutuka yafunzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Depite Jean-Marc Kabund wabaye Perezida w’Ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi, uherutse gutangaza ko yiyemeje guhangana na we ndetse akavuga amagambo aremereye ku butegetsi bwe, yatawe muri yombi.

Depite Jean-Marc Kabund yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022 ubwo yitabaga Umushinjacyaha mukuru ku nshuro ya kabiri kugira ngo abazwe ku byo akurikiranyweho.

Uyu munyapolitiki wanabaye Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaza kwegura muri Werurwe 2022, tariki 18 Nyakanga 2022 yamuritse ishyaka rye yise AC (Alliance pour le Changement), anatangaza ko yiyemeje guhangana na Perezida Tshisekedi.

Icyo gihe, uyu mudepite yavuze amagambo aremereye ku butegetsi bwa Tshisekedi aho yabwise ko ari ubw’amabandi asahura Igihugu bityo ko yiyemeje guhangana nab wo.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo yari yitabye Umushinjacyaha ku nshuro ya kabiri, yasohotse mu biro by’Umushinjacyaha mukuru arindiwe umutekano n’Abapolisi bahise bamujyana kumufungira by’agateganyo kuri Gereza ya Makala.

Umunyamakuru wa Jeune Afrique muri DRC, Stanis Bujakera Tshiamala, wari ku biro by’Umushinjacyaha mukuru ubwo Depite Kabund yari ari kubazwa, yavuze ko yamaze umwanya munini mu biro by’umushinjacyaha mukuru, akaza gusohoka ahita ajyanwa na polisi yamutwaye mu modoka yari irindiwe umutekano bikomeye ndetse iherekejwe n’izindi modoka nyinshi za polisi.

Umunyamategeko we Me Henriette Bongwalanga, yemeje ifungwa ry’umukiriya we, avuga ko Polisi yamujyanye ifite inyandiko yo kumuta muri yombi.

Depite Jean-Marc Kabund yatawe muri yombi, Inteko Ishinga Amategeko itarabasha gutakaza ubudahangarwa bwe kuko kuri uyu wa Mbere ubwo yagombaga gufatirwa iki cyemezo yane kuyitaba ku nshuro ya kabiri.

Ibaruwa yandikiye Inteko Ishinga Amategeko ayimenyesha impamvu atayitabye, Depite Jean-Marc Kabund yavuze ko adashobora kwemera kugwa mu mutego w’icuraburindi ari gucurirwa n’Inteko ugamije kumufunga umunwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − seven =

Previous Post

Igisubizo gitangaje cyahawe Muhoozi wavuze ko UPDF ari Isirikare cya mbere ku Isi

Next Post

Burera: Ubuyobozi ntibwemeranya n’abaturage babushinja kubatega imitego ibabuza kugera ku iterambere

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Burera: Ubuyobozi ntibwemeranya n’abaturage babushinja kubatega imitego ibabuza kugera ku iterambere

Burera: Ubuyobozi ntibwemeranya n’abaturage babushinja kubatega imitego ibabuza kugera ku iterambere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.