• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyapolitiki wari inkoramutima ya Tshisekedi uherutse guhagukira kumurwanya akanamutuka yafunzwe

radiotv10by radiotv10
09/08/2022
in MU RWANDA
0
Umunyapolitiki wari inkoramutima ya Tshisekedi uherutse guhagukira kumurwanya akanamutuka yafunzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Depite Jean-Marc Kabund wabaye Perezida w’Ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi, uherutse gutangaza ko yiyemeje guhangana na we ndetse akavuga amagambo aremereye ku butegetsi bwe, yatawe muri yombi.

Depite Jean-Marc Kabund yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022 ubwo yitabaga Umushinjacyaha mukuru ku nshuro ya kabiri kugira ngo abazwe ku byo akurikiranyweho.

Uyu munyapolitiki wanabaye Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaza kwegura muri Werurwe 2022, tariki 18 Nyakanga 2022 yamuritse ishyaka rye yise AC (Alliance pour le Changement), anatangaza ko yiyemeje guhangana na Perezida Tshisekedi.

Icyo gihe, uyu mudepite yavuze amagambo aremereye ku butegetsi bwa Tshisekedi aho yabwise ko ari ubw’amabandi asahura Igihugu bityo ko yiyemeje guhangana nab wo.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo yari yitabye Umushinjacyaha ku nshuro ya kabiri, yasohotse mu biro by’Umushinjacyaha mukuru arindiwe umutekano n’Abapolisi bahise bamujyana kumufungira by’agateganyo kuri Gereza ya Makala.

Umunyamakuru wa Jeune Afrique muri DRC, Stanis Bujakera Tshiamala, wari ku biro by’Umushinjacyaha mukuru ubwo Depite Kabund yari ari kubazwa, yavuze ko yamaze umwanya munini mu biro by’umushinjacyaha mukuru, akaza gusohoka ahita ajyanwa na polisi yamutwaye mu modoka yari irindiwe umutekano bikomeye ndetse iherekejwe n’izindi modoka nyinshi za polisi.

Umunyamategeko we Me Henriette Bongwalanga, yemeje ifungwa ry’umukiriya we, avuga ko Polisi yamujyanye ifite inyandiko yo kumuta muri yombi.

Depite Jean-Marc Kabund yatawe muri yombi, Inteko Ishinga Amategeko itarabasha gutakaza ubudahangarwa bwe kuko kuri uyu wa Mbere ubwo yagombaga gufatirwa iki cyemezo yane kuyitaba ku nshuro ya kabiri.

Ibaruwa yandikiye Inteko Ishinga Amategeko ayimenyesha impamvu atayitabye, Depite Jean-Marc Kabund yavuze ko adashobora kwemera kugwa mu mutego w’icuraburindi ari gucurirwa n’Inteko ugamije kumufunga umunwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Igisubizo gitangaje cyahawe Muhoozi wavuze ko UPDF ari Isirikare cya mbere ku Isi

Next Post

Burera: Ubuyobozi ntibwemeranya n’abaturage babushinja kubatega imitego ibabuza kugera ku iterambere

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Burera: Ubuyobozi ntibwemeranya n’abaturage babushinja kubatega imitego ibabuza kugera ku iterambere

Burera: Ubuyobozi ntibwemeranya n’abaturage babushinja kubatega imitego ibabuza kugera ku iterambere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.