Tuesday, October 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyarwanda byavuzwe ko yahawe inshingano na M23 yagize icyo abivugaho

radiotv10by radiotv10
01/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
2
Umunyarwanda byavuzwe ko yahawe inshingano na M23 yagize icyo abivugaho
Share on FacebookShare on Twitter

Uwavuzwe ko M23 yamugize Umuyobozi Mukuru wa Rutshuru, yabihakanye avuga ko n’inzira yerecyeza muri Congo atayizi ahubwo ko we asanzwe ari umwarimu wigisha mu mashuri y’incuke mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.

Inkuru zatambutse mu binyamakuru mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, zavugaga ko nyuma yuko M23 ifashe Rutshuru, yashyizeho umuyobozi w’iyi Teritwari ari we Wilson Ngarambe.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu yavugishije uyu mugabo usanzwe atuye mu Murenge wa Kabarore muri Kayonza, amuhakanira iby’ayo makuru, gusa avuga ko na we yabibonye.

Yagize ati “Nanjye ni ko nabibonye […] ifoto ni iyanjye ariko sinzi no muri Congo, nigisha hano ku Ruhuha.”

Wilson Ngarambe yavuze ko yiyambaje abayobozi bo mu nzego z’ibanze nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, akabibamenyesha akamubwira ati “Ku wa Mbere uzajye kuri RIB utange icyo kirego, bakurikirane uwo muntu wabikoze.”

Avuga ko ifoto ye bakoresheje, bashobora kuba bayikuye ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, akaba akeka ushobora kuba yabikoze.

Ati “Hari umusore ndi gukeka ubu yaranatorotse […] nagiye kubona mbona amazina ni ayanjye, ifoto yanjye ni yo, nibaza uburyo nageze aho muri Congo…”

Avuga ko uwo musore akeka ko yamutwerereye ubuyobozi bwa Rutshuru, yakoraga ku kigo cyegeranye n’icyo na we akoraho.

Ati “Ariko n’ejobundi bagiye kumufata ngo yateye umwana inda aratoroka ariko ni we nakekaga nanjye …Uwo muhanda sinawuzi kabisa [ujya muri DRCongo].”

Umukozi w’Ikinyamakuru Rwandatribune gikunze gutangaza inkuru zivuga kuri M23, yatangaje ko amazina y’uwo muntu wagizwe umuyobozi wa Rutshuru ari yo ariko koko bibeshye ku Ifoto.

Uyu mukozi w’iki kinyamakuru wemeza ko uwagizwe umuyobozi wa Rutshuru yitwa Ngarambe Wilson, yagize ati “Ikibazo cyabaye ni uko uwayirekuye yashyizeho ifoto y’uriya mugabo yari akuye kuri murandasi kandi uvugwa atari we uri ku ifoto.”

Umuvugizi Wungirije wa M23 mu bya Politiki, Munyarugerero Canisius, yahakanye aya makuru yavugaga ko uyu mutwe washyizeho umuyobozi wa Rutshuru ari we Ngarambe Wilson.

Umutwe wa M23 ukomeje kurwana intambara na FARDC, aho uyu mutwe ukomeje kotsa igitutu igisirikare cy’Igihugu ndetse ukacyambura ibice bimwe ubu biri kugenzurwa n’uyu mutwe birimo na Rutshuru.

RADIOTV10

Comments 2

  1. IMANZI TV Fabien says:
    3 years ago

    Kabarore SI kayonza brother

    Reply
  2. Clauzu says:
    3 years ago

    Ubu uyu RIB ishaka, yabonye uwo muyobozi M23 yashyizeho yitiranwa nuyu mugenzi we aba azanye byabindi byo gukina none dore bimvuvuriye mo icyaha

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + sixteen =

Previous Post

Hamenyekanye impamvu Congo yahaye amasaha 48 Ambasaderi w’u Rwanda ngo abe avuye ku butaka bwayo

Next Post

Perezida Kagame nyuma yo kuganira na Guterres ku bya Congo yagaragaje igikwiye gukorwa

Related Posts

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

by radiotv10
14/10/2025
0

Ibitaro by’Indwara zo mu Mutwe bya Ndera (Ndera Neuropsychiatric Teaching Hospital) byatangaje ko mu mwaka wa 2024-2025 byakiriye abantu 119...

U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

by radiotv10
14/10/2025
0

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yavuze ko mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro iki Gihugu cyagiranye na DRC, hakenewe...

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

by radiotv10
14/10/2025
0

Abo mu Kagari ka Gisagara mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, baratabariza umuturanyi wabo ufite ubumuga ubayeho ubuzima...

Huye: Bagaragaje icyifuzo cyarandura ibyo babona nko kubigirizaho nkana

Huye: Bagaragaje icyifuzo cyarandura ibyo babona nko kubigirizaho nkana

by radiotv10
14/10/2025
0

Abahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Huye, bahinga mu gishanga cya Nyagisenyi, bavuga ko  bafite ikibazo cyo kugura imbuto y’ibigori...

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

by radiotv10
14/10/2025
0

Rwanda is often praised globally for its efforts in gender equality. The country leads in female political representation and has...

IZIHERUKA

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho
MU RWANDA

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

by radiotv10
14/10/2025
0

U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

14/10/2025
Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

14/10/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Igisubizo AFC/M23 iha Tshisekedi wavuze ko hari ibyashoboka ari uko yishwe

14/10/2025
Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

14/10/2025
Huye: Bagaragaje icyifuzo cyarandura ibyo babona nko kubigirizaho nkana

Huye: Bagaragaje icyifuzo cyarandura ibyo babona nko kubigirizaho nkana

14/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame nyuma yo kuganira na Guterres ku bya Congo yagaragaje igikwiye gukorwa

Perezida Kagame nyuma yo kuganira na Guterres ku bya Congo yagaragaje igikwiye gukorwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.