Uwahoze ari umusirikare afite ipeti rya Majoro mu ngabo za Leta yateguye ikanakora Jenoside yakorewe Abatutsi, ukekwaho kuyigiramo uruhare runini by’umwihariko mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi 30 bari kuri Paruwasi ya Mugina, yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buhorandi.
Byatangajwe n’Ubushinjacyaha bw’u Buholandi ko Pierre-Claver Karangwa w’imyaka 67 y’amavuko, yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ukwakira.
Yafashwe mu rwego rwo kugira ngo Abashinjacyaha bongere bakore iperereza ku ruhare akekwaho kugira muri Jenoside, nyuma y’uko muri Kamena umwaka ushize Urukiko rw’Ikirenga rw’u Buholandi rwari rwafashe icyemezo ko adashobora koherezwa mu Rwanda.
Karangwa akekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside, by’umwihariko mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi 30 biciwe kuri Paruwasi ya Mugina ahahoze ari muri Komini Mugina, ubu ni mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi.
U Rwanda rwakunze gusaba ko uyu Karangwa atabwa muri yombi ndetse akoherezwa, kuva muri 2012, ariko mu rubanza yaburanagamo ku koherezwa mu Rwanda, mu kwezi k’Ukuboza 2022, Karangwa yahakanye ibyaha ashinjwa.
Uyu Munyarwanda uba mu Buholandi kuva mu mwaka w’ 1998, yaje kwamburwa ubwenegihugu bw’u Buholandi kubera ibi birego bya Jenoside akekwaho, ndetse bikaba byarabonwaga nk’uburyo bwatuma yoherezwa mu Rwanda, mu gihe Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko atoherezwa.
Ubushinjacyaha bw’u Buholandi, butangaza ko Karangwa akekwaho kugira uruhare mu itwikwa ry’inzu yari irimo abantu benshi biganjemo abagore n’abana, ubwo hagabwaga igitero kuri Paruwasi ya Mugina.
Muri Gicurasi umwaka ushize wa 2022, uyu Karangwa yari yafashwe n’ubundi na Polisi y’u Buholandi, yari yamufatiwe mu gace ka Ermelo, hagendewe ku mpapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.
U Buholandi ni kimwe mu Bihugu by’i Burayi bikomeje kugaragaza imbaraga mu gutuma Abanyarwanda bariyo bakekwaho Jenoside bagezwa imbere y’Ubutabera dore ko bumaze no kohereza bamwe.
Umwaka ushize, ubutabera bw’iki Gihugu bwohereje Venant Rutunga waje akurikira abandi barimo Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye boherejwe muri 2016.
RADIOTV10