Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyarwanda wari umusirikare mbere ya Jenoside yongeye gutabwa muri yombi i Burayi

radiotv10by radiotv10
04/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
U Buholandi bwafashe uwari Majoro muri FAR ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside
Share on FacebookShare on Twitter

Uwahoze ari umusirikare afite ipeti rya Majoro mu ngabo za Leta yateguye ikanakora Jenoside yakorewe Abatutsi, ukekwaho kuyigiramo uruhare runini by’umwihariko mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi 30 bari kuri Paruwasi ya Mugina, yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buhorandi.

Byatangajwe n’Ubushinjacyaha bw’u Buholandi ko Pierre-Claver Karangwa w’imyaka 67 y’amavuko, yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ukwakira.

Yafashwe mu rwego rwo kugira ngo Abashinjacyaha bongere bakore iperereza ku ruhare akekwaho kugira muri Jenoside, nyuma y’uko muri Kamena umwaka ushize Urukiko rw’Ikirenga rw’u Buholandi rwari rwafashe icyemezo ko adashobora koherezwa mu Rwanda.

Karangwa akekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside, by’umwihariko mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi 30 biciwe kuri Paruwasi ya Mugina ahahoze ari muri Komini Mugina, ubu ni mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi.

U Rwanda rwakunze gusaba ko uyu Karangwa atabwa muri yombi ndetse akoherezwa, kuva muri 2012, ariko mu rubanza yaburanagamo ku koherezwa mu Rwanda, mu kwezi k’Ukuboza 2022, Karangwa yahakanye ibyaha ashinjwa.

Uyu Munyarwanda uba mu Buholandi kuva mu mwaka w’ 1998, yaje kwamburwa ubwenegihugu bw’u Buholandi kubera ibi birego bya Jenoside akekwaho, ndetse bikaba byarabonwaga nk’uburyo bwatuma yoherezwa mu Rwanda, mu gihe Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko atoherezwa.

Ubushinjacyaha bw’u Buholandi, butangaza ko Karangwa akekwaho kugira uruhare mu itwikwa ry’inzu yari irimo abantu benshi biganjemo abagore n’abana, ubwo hagabwaga igitero kuri Paruwasi ya Mugina.

Muri Gicurasi umwaka ushize wa 2022, uyu Karangwa yari yafashwe n’ubundi na Polisi y’u Buholandi, yari yamufatiwe mu gace ka Ermelo, hagendewe ku mpapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

U Buholandi ni kimwe mu Bihugu by’i Burayi bikomeje kugaragaza imbaraga mu gutuma Abanyarwanda bariyo bakekwaho Jenoside bagezwa imbere y’Ubutabera dore ko bumaze no kohereza bamwe.

Umwaka ushize, ubutabera bw’iki Gihugu bwohereje Venant Rutunga waje akurikira abandi barimo Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye boherejwe muri 2016.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 18 =

Previous Post

Amakipe y’i Burayi afite abakunzi benshi mu Rwanda yatunguriwe mu irushanwa rikukirwa cyane

Next Post

Kigali: Uwafatiwe iwe kubera gukora ibitemewe yahishuye amayeri yakoreshaga

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Uwafatiwe iwe kubera gukora ibitemewe yahishuye amayeri yakoreshaga

Kigali: Uwafatiwe iwe kubera gukora ibitemewe yahishuye amayeri yakoreshaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.