• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umunyarwandakazi Sherrie Silver yashyiriweho ikibumbano mu Bwongereza giteze mu mbyino Nyarwanda

radiotv10by radiotv10
19/02/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Umunyarwandakazi Sherrie Silver yashyiriweho ikibumbano mu Bwongereza giteze mu mbyino Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kubaka izina ku Isi mu kubyina, yashyiriweho ikibumbano i London mu Bwongereza aho asanzwe atuye.

Sherrie Silver wakuriye mu Bwongereza, ni umwe mu babyinnyi bakomeye ku Isi, aho yagiye anegukana ibihembo bikomeye kubera uyu mwuga wo kubyina.

Azwi mu mbyino zo kubyina indirimbo z’abandi bahanzi, ibizwi nka Choreography akaba yaranagaragaye mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye ku Isi.

Aho atuye mu Bwongereza, bamuhaye icyubahiro, bamushyiriraho ikibumbano cyashyizwe i London mu murwa mukuru w’iki Gihugu.

Ni ikibumbano giteze amaboko mu buryo bw’imyindo gakondo nyarwanda, ibisanzwe bizwi nk’igishakamba cy’umwihariko w’imbyino y’Abanyarwanda.

Iki kibumbano kinanditseho amazina ya Sherrie Silver nk’Umubyinnyi mwiza, cyanifotorejweho na Sherrie Silver ubwe, na we yateze amaboko muri zi mbyino.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Sherrie Silver yashimiye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Loondon bwamuzirikanye.

Yagize ati “London isanzwe ifite ibibumbano byinshi by’inyamaswa kurusha iby’abagore, ariko aka kanya ubu hari ikibumbano cyane i London.”

Yakomeje ashima n’uburyo giteze amaboko mu mbyino gakondo za Kinyarwanda, ati “Kuko ntewe ishema no kuba Umunyafurika kandi nifuza gukomeza guhagararira uyu Mugabane igihe cyose nzabishoborezwa.”

Sherrie Silver udapfa kumara umwaka atageze mu Rwanda rwamwibarutse, ahaherutse mu ntangiro z’uku kwezi kwa Gashyantare 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 8 =

Previous Post

Umusore wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda arakekwaho kwiyahura abitewe no kwimwa urukundo

Next Post

Gitwaza yavuze ku byo kweguzwa, ibyo guhanga Igihugu no guhamagazwa na RIB

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Next Post
Gitwaza yavuze ku byo kweguzwa, ibyo guhanga Igihugu no guhamagazwa na RIB

Gitwaza yavuze ku byo kweguzwa, ibyo guhanga Igihugu no guhamagazwa na RIB

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.