• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Umunyarwandakazi ukina umukino utaramenyerwa cyane mu Rwanda yanditse amateka ku Isi

radiotv10by radiotv10
13/04/2023
in SIPORO
0
Umunyarwandakazi ukina umukino utaramenyerwa cyane mu Rwanda yanditse amateka ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwandakazi Henriette Ishimwe ukina umukino wa Cricket akaba asanzwe anakinira Ikipe y’Igihugu, yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi mu kwezi kwa Gatatu.

Henriette Ishimwe yanditse aya mateka adasanzwe mu gihe asanzwe ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore muri uyu mukino wa Cricket.

Iki gihembo yacyegukanye ahigitse abandi bakinnyi b’ibirangirire ku Isi bo mu Birwa bya Papouasie-Nouvelle-Guinée, bari bahataniye iki gihembo cy’umukinnyi w’ukwezi wa Werurwe 2023.

Ishimwe Henriette w’imyaka 19, yagaragaje ko yishimiye bidasubirwaho aka gahigo aciye, avuga ko byose abikesha gukora cyane byumwihariko ibikorwa yakoze mu kwezi gushize kwa Werurwe ari na ko yaherewe igihembo.

Ku bw’ibyo yizeza ko agiye gukora ibirenze kugira ngo akomeze guhesha ishema u Rwanda rwamwibarutse kandi na we agakomeza kwagura impano ye.

Yagize ati “Ntegereje gukomeza gutanga umusanzu ku isi ya Cricket no gutsindira Igihugu cyanjye imikino myinshi.”

Iki gihembo acyegukanye nyuma yuko ikipe y’u Rwanda ya Cricket y’abagore yigaragaje mu marushanwa iherutsemo muri Nigeria, aho Ishimwe yanigaragajemo, ndete akaba yarabaye umukinnyi mwiza w’imikino inshuro ebyiri zose kubera uburyo yafashije ikipe y’u Rwanda.

Yabaye umukinnyi w’ukwezi ku Isi

Wasili UWIZEYIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Kigali: Uko hatahuwe inzoga zigezweho za Miliyoni 5Frw zinjijwe mu buriganya

Next Post

Perezida Ruto usanzwe ari Umukristu ukomeye yatunguranye yambara nk’Abayisilamu anatanga ubutumwa bukomeye

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Perezida Ruto usanzwe ari Umukristu ukomeye yatunguranye yambara nk’Abayisilamu anatanga ubutumwa bukomeye

Perezida Ruto usanzwe ari Umukristu ukomeye yatunguranye yambara nk’Abayisilamu anatanga ubutumwa bukomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.