Umunyarwenya Etienne Iryamukuru wamamaye nka 5k Etienne wari uherutse kugaragaza umukunzi we, yamwambitse impeta amusaba ko bazashyingiranwa, arabimwemerera.
Iki gikorwa cyo kwambika impeta y’urukundo, cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Gashyantare 2026 mu mujyi wa Kigali.
Ibi kandi byanemejwe n’uyu munyarwenya 5k Etienne wagize ati “Irirashe neza na we ati ‘ndabyemeye’. Intangiriro yo kuzibanira ubuziraherezo. Uwizeyimana Josiane ndagukunda.”
Uyu munyarwenya yambitse impeta umukunzi we Uwizeyimana Josiane nyuma y’igihe gito amugaragaje bwa mbere, mu mafoto yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa bwari buherekeje aya mafoto y’umukunzi we, 5k Etienne yamwibukije ko amukunda uruzira uburyarya, kandi ko yifuza kwibanira na we.
Yari yagize ati “gutekereza bituma iteka mpora ndi maso. Kukurota bigatuma nkomeza gusinzura. Kubana na we bituma nkomeza kubaho […] Uri mwiza Kandi uberewe no gukundwa nanjye, njye wahisemo kugukunda ntasiganwa, nkagukunda byuzuye.”
Umunyarwenya 5k Etienne yamamaye cyane mu rwenya yakoranagamo na mugenzi we Japhet, ubwo bakoraga ibyari bizwi nka ‘Bigomba Guhinduka’.


RADIOTV10










