Umunyarwenya ukomeye ku Isi Kevin Hart ari mu gahinda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwenya w’Umunyamerika Kevin Darnell Hart uri mu bakomeye ku Isi, ari mu gahinda ko gupfusha Se, Henry Witherspoon witabye Imana ku myaka 75.

Uyu munyarwenya uzwiho amashyengo menshi, noneho ubu inkuru ari kuvuga nta bitwenge birimo kuko kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukwakira 2022 yagaragaje agahinda yatewe no kubura umubyeyi we (Se) witabye Imana.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze buherekejwe n’amafoto y’ibihe binyuranye yagiranye n’uyu mubyeyi we, Kevin Hart yamusabiye kuruhukira mu mahoro.

Yavuze ko umubyeyi we yari umunyakuri kandi ko yabimukundiraga, ati “Uragiye ariko ntabwo uzibagirana…unsuhurize Mama…wakoze ibyiza mubyeyi. Warakoze kuri buri kimwe….ndi umubyeyi mwiza kubera wowe…tuzahora iteka tukwerera imbuto.”

Ntihatangajwe byinshi ku rupfu rw’uyu mubyeyi wa Kevin Hart, gusa zimwe mu nshuti ze zirimo n’iza hafi, zikomeje kumufata mu mugongo muri ibi bihe by’akababaro.

Kevin Hart yagaragaje amafoto y’ibihe binyuranye yagiranye n’umubyeyi we witabye Imana
Bari kumwe nk’umuryango

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru