Sunday, September 8, 2024

Umunyarwenya uzwi mu Rwanda ari mu byishimo ku ntambwe yateye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwenya Nkusi Arthur uzwi nka Rutura wanakoze umwuga w’itangazamakuru igihe kinini, ari mu byishimo nyuma yo kurangiza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, agahabwa impamyabumenyi y’iri shuri ryo mu Bwongereza.

Uyu munyarwenya uri mu ba mbere bafite impano yo gusetsa mu Rwanda no mu karere, yagaragaje ko yahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024.

Amafoto n’amashusho yasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga ze, Nkusi Arthur yagaragaje ko yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishuri rya University of Essex ry’i Londres mu Bwongereza.

Mu butumwa buherekeje amafoto ye amaze guhabwa iyi mpamyabumenyi, Nkusi Arthur yagize ati “Ni intambwe ikomeye kuba nasoje amasomo muri University of Essex muri MSc Global Digital Marketing.”

Nkusi Arthur wigeze kuba Umunyamakuru imyaka icumi akaza gusezera kuri uyu mwuga, yasoje ubutumwa bwe bwo kwishimira iyi ntambwe agira ati “Rwari urugendo rukomeye ariko rukwiye.”

Uyu munyarwenya wamamaye no mu biganiro by’imyidagaduro kuri Radio, amaze iminsi agaragara mu bikorwa byo kuyobora ibiganiro mu birori n’inama bikomeye nka MC.

Nkuri Arthur yishimiye kuba yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza

Nkusi Arthur n’inshuti ye Budandi Nice

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts