Umupasteri wo mu Itorero rimwe ryo muri Nigeria, yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana utaruzuza imyaka y’ubukure usanzwe ari umuyoboke w’itorero rye, yakoreye iri bara ubwo yamuhaga Fanta yamuvangiyemo imiti imusinziriza.
Iri bara ry’umushumba urya intama aragiye ryabereye muri Leta ya Ekiti, aho uyu mupasteri witwa Enoch Gbinyiam wo mu rusengero rya Winner Chapel Church, yakayiwe gufungwa burundu kubera icyaha cyo gusambanya umwana.
Ni icyemezo yafatiwe n’Urukiko Rukuru rwa Ado- Ekiti, nyuma y’uko rugararijwe ibimenyetso n’Umushinjacyaha Julius Ajiba wagaragaje ibimenyetso bishinja uyu mukozi w’Imana ko yasambanyije umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.
Uyu mwana wasambanijwe n’uyu mukozi w’Imana, ni umuyoboke we ku rusengero rwe, akaba yari anasanzwe aza gufasha umugore we kumwigishiriza abana abafasha gusubiramo amasomo mu rugo, ari na ho yamubengukiye.
Ubwo uyu mwana yari amaze kwigisha abana ba Pasiteri, mu kumushimira yamuzaniye fanta yashyizemo imiti imusinziriza arangije aramusambanya, ku buryo umwana yakangutse bamujyana kwa muganga igitaraganya arimo kuvirirana amaraso mu myanya y’ibanga.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10