Saturday, July 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibitangaje bivugwa ku kibuye kinini kiri mu rugabano rwa Nyaruguru na Huye n’uburyo cyavutse

radiotv10by radiotv10
15/06/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibitangaje bivugwa ku kibuye kinini kiri mu rugabano rwa Nyaruguru na Huye n’uburyo cyavutse
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturiye ibuye riniri rya Shali riherereye mu rugabano rw’Akarere ka Nyaruguru na Huye, bavuga ko ribumbatiye amateka yo kuva ku Mwami Ruganzu Ndori, bamwe bakagaragaza uburyo butavugwaho rumwe iri buye ryavutse bakanemeza ko ryagiye rikura rikanabyara

Iri buye rinini riri ku muhanda wa Butare-Akanyaru werecyeza mu Gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, rikaba ryegeranye n’irindi rito bivugwa ko ari ryo ryaribyaye.

Bamwe mu baganiriye na RADIOTV10 bavuka muri aka gace gaherereyemo iki kibuye, barivugaho amateka atandukanye kuko na bo bayabwiwe, ariko yose akagaruka ku Mwami Ruganzu Ndori.

Bavuga ko igihe uyu Mwami yarwanaga intambara zo kwagura u Rwanda aruganisha i Burundi, Abarundi babonye ko badafite imbaraga zihagije zo kumurwanya, bamwoherereza uruziramire (inzoka) runini ngo rumubuze gukomeza.

Ruganzu we ngo ntiyigeze atinya na gato urwo ruziramire dore ko mu gihe abandi bose bari bahunze, we yafashe ibuye rinini aritera mu kanwa karwo, ako kanya ruhita ruhinduka iki kibuye cya Shali.

Umusaza utuye muri aka gace, agira ati “Ni umwami wafashe akabuye k’akabuyengeri apfundikira iri buye kuko hari hinjiyemo inzoka nini cyane.”

Undi muturage ati “Iri buye njyewe mbona rikura. Umwami yapfundikije ibuye ku mwobo wari wagiyemo inzoka. Twe tubona iri buye rikura bikadutangaza.”

Irihande rw’iri rinini hari irito bivugwa ko ari ryo ryaribyaye

Abandi bantu bo bavuga ko ku Bwami bwa Ruganzu Ndori, muri aka gace ka Shali hari uruziramire runini rwaryaga abantu rukanangiza imyaka ndetse n’amatungo yabo, ndetse rukanabangamira abahanyuraga bajyanye amaturo Ibwami Ruganzu.

Ruganzu amaze kubimenya, yagiye guhiga rwa Ruziramire, ruhungira mu mwobo wari uhari, aba ari bwo yafashe ibuye aripfundikiza uwo mwobo rwahungiyemo, afata n’irindi aripfundikiza ku mpande z’umwobo aho umwobo wasohokeraga.

Aba baturage bavuga ko kuri iri buye haza ba mukerarugendo baje  kuhasura, ariko bakavuga ko ntacyo iki kibuye kibamariye kuko abahasura bahasurira ubuntu kuko ari ikibuye kiri ahantu hatubakiye ndetse kiri ku muhanda buri wese akirebera ubuntu.

Umwe ati “Ntacyo kitumariye. Abantu bose baraza bakirebera bakigendera ntibagire icyo badusigira. Bakabaye bacyubakira abaje kukireba bakadusigira amafaranga ndetse kikanatanga akazi nko ku bakirinda n’ibindi.”

Umukozi w’Inteko y’Umuco ushinzwe kubungabunga no guteza imbere ahantu ndangamurage, Nturo Chaste avuga ko hari gahunda yo gutunganya aha hantu, ari na yo mpamvu bagenda bahasura kugira ngo barebe icyakorwa.

Ati “Ikiri gukorwa ni ukuhamenyekanisha no kuhagaragaza, nyuma hakazafatwa umwanzuro wo gukomeza kuhabugabunga dufatanyije n’inzego z’ibanze hakarindwa kugira ngo hatangirika.”

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Umupasiteri yahamijwe icyaha gikojeje isoni Umukozi w’Imana

Next Post

Kayonza: Agahinda k’uwugarijwe n’ibibazo wacumbikiwe mu nzu imaze imyaka 60

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Agahinda k’uwugarijwe n’ibibazo wacumbikiwe mu nzu imaze imyaka 60

Kayonza: Agahinda k’uwugarijwe n’ibibazo wacumbikiwe mu nzu imaze imyaka 60

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.