Umurambo w’umugabo utamenyekana imyirondoro, wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi ku gice cyo mu Kagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.
Uyu murambo wabonywe n’abaturage mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ugushyingo 2025 mu Kiyaga cya Muhazi, ku gice giherereye mu Mudugudu w’Akabeza, Akagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini.
Amakuru y’uyu murambo, yemejwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini Murekezi Claude wabwiye RADIOTV10 ko ubuyobozi bwihutiye kugera ahagaragaye uyu murambo nyuma yo kumenyeshwa n’abaturage.
Yagize ati “Twayamenye mu kanya saa yine, twayabwiwe n’abaturage banyuze hano babona umubiri w’uyu munt, tumaze kuyamenya, twe nk’inzego z’ubuyobozi n’izindi nzego z’umutekano n’iz’Ubugenzacyaha twihutiye kuhagera.”
Ubwo uyu muyobozi yaganiriza RADIOTV10 kuri iki Kiyaga, umurambo wari ukirimo, aho yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego bari gushaka uburyo wakurwamo, ugahita ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gahini.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko uyu muntu yari ataramenyekana, ku buryo mu kumumenya hashobora kwifashishwa ibyangombwa ashobora gusanganwa mu myambaro ye, cyangwa hagakorwa irindi perereza ryo kumenya imyorondoro ye.
Nsabimana Theogene, umurobyi wabwiwe n’abandi barobyi bagenzi be ko babonye umurambo w’umuntu muri Muhazi mu minsi itatu ishize.
Yagize ati “Barambwiye bati ‘rero hariya hari umuntu’ bati ‘uyu munsi ntabwo njye naharobera’, nanjye nti ‘sinzasubirayo’ bampa urugero rw’aho uwo muntu ari.”
Uyu muturage avuga ko na we yakomeje kubibwira abantu, uyu munsi akaba ari bwo inzego zamuhamagaje zikamubaza aho umurambo w’uyu muntu uherereye, na we akabereka icyerekezo.



Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10








