Umuraperi nyarwanda wigeze gufungirwa ibiyobyabwenge azanye album ifite izina ridasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuraperi uzwi nka Mukadaff wari wafunzwe azira gukoresha ibiyobyabwenge, yatangaje ko nyuma yo gufungurwa agiye gushyira hanze album yise ‘Icumbi ry’agahato’ iriho indirimbo 12 zirimo n’izo yakoranye n’abahanzi basanzwe bazwi mu Rwanda.

Mukadaff uzwi mu ndirimbo nka ‘Gwamo’, ‘Igikapu’ ndetse na ‘Nturi my type’ yakoranye na Cassandra, agiye gushyira hanze iyi album ye ya kabiri, nyuma yo kuva muri gereza aho yari yarafungiwe gukoresha ibiyobyabwenge.

Izindi Nkuru

Iyi album yise ‘Icumbi ry’ahahato’ izaba ikurikira imaze imyaka ibiri ashyize haze yitwa ‘Igikoni’ iriho n’indirimbo zirimo izakunzwe na benshi biganjemo abakunzi b’injyana ya Hip Hop.

Iyi album ya kabiri yise ‘Icumbi ry’agahato’ izaba iriho iririmbo 12 zirimo izo yakoranye n’abandi bahanzi banyuranye barimo Papa Cyangwe.

Mukadaff, uri mu baraperi bafite impano idasanzwe muri iyi njyana ya Hip Hop, wari umaze igihe adashyira hanze ibihangano, yanigeze no gufungwa kubera gukoresha ibiyobyabwenge.

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru