Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuraperi ukomeye mu Rwanda yahishuye ibanga ritari rizwi hagati ye n’uyoboye R&B Nyarwanda

radiotv10by radiotv10
09/02/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuraperi ukomeye mu Rwanda yahishuye ibanga ritari rizwi hagati ye n’uyoboye R&B Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuraperi Bull Dogg uza ku isonga mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, yahishuye ko indirimbo yaririmbanyemo na The Ben yanamamaye cyane, yagiye hanze bataziranye, bakaza kumenyanira ku rubyiniro ubwo bahuraga ngo bayiririmbane.

Ni indirimbi yitwa ‘Imfubyi’ yakunzwe na benshi yaba abakunzi ba muzika nyarwanda ndetse n’abandi kubera ubutumwa buyirimo, iri no mu zatumye uyu muraperi yamamara, ubu akaba ayoboye Hip Hop nyarwanda.

Ni indirimbo yumvikanamo The Ben aririmba inyikirizo yayo, mu gihe Bull Dogg arapamo amagambo yagiye akora benshi ku mutima kubera ubutumwa bwayo.

Bull Dogg yahishuye ko ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze, atari azi umuhanzi The Ben na we wari uri kwamamara muri icyo gihe.

Uyu muraperi uvuga ko iyi ndirimbo yayikoze ubwo yari ari gusoza amashuri yisumbuye, akaza kuririmba ibitero bye, ubundi akaza kujya mu ngando agasigira umushinga Producer Lick Lick na we wari ugezweho icyo gihe mu gutunganya umuziki.

Bull Dogg avuga ko Lick Lick ari we wagombaga kuririmba inyikirizo y’iyi ndirimbo, ndetse ngo aza no kuyiririmba ariko uyu mutunganyamiziki ayumvishije The Ben akumva ntibimunyuze akamusaba ko yamukosora.

Lick Lick yahise yemerera The Ben, ahita amanukamo mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, ikaza kujya hanze humvikanamo ijwi rya The Ben.

Bull Dogg avuga ko iyi ndirimbo yanasohotse ataramenyana na The Ben, bakaza kumenyanira ku rubyiniro ubwo bari bagiye kuririmbana mu gitaramo.

Bulldogg umuraperi ukomeye mu Rwanda

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 4 =

Previous Post

IFOTO: Umuhanzi w’ikirangirire yakiriwe n’umuyobozi ukomeye muri Uganda bahana Chance

Next Post

Abasore biyemerera kwica uwakoraga uburaya bakamuzingazingira mu mufuka w’ibishingwe bavuze icyo bamuhoye kibabaje

Related Posts

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda unazwi mu mwuga w’itangazamakuru, yagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

IZIHERUKA

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora
IMYIDAGADURO

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

by radiotv10
27/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

27/01/2026
Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasore biyemerera kwica uwakoraga uburaya bakamuzingazingira mu mufuka w’ibishingwe bavuze icyo bamuhoye kibabaje

Abasore biyemerera kwica uwakoraga uburaya bakamuzingazingira mu mufuka w’ibishingwe bavuze icyo bamuhoye kibabaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.