Umuraperi ukomeye mu Rwanda yahishuye ibanga ritari rizwi hagati ye n’uyoboye R&B Nyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuraperi Bull Dogg uza ku isonga mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, yahishuye ko indirimbo yaririmbanyemo na The Ben yanamamaye cyane, yagiye hanze bataziranye, bakaza kumenyanira ku rubyiniro ubwo bahuraga ngo bayiririmbane.

Ni indirimbi yitwa ‘Imfubyi’ yakunzwe na benshi yaba abakunzi ba muzika nyarwanda ndetse n’abandi kubera ubutumwa buyirimo, iri no mu zatumye uyu muraperi yamamara, ubu akaba ayoboye Hip Hop nyarwanda.

Izindi Nkuru

Ni indirimbo yumvikanamo The Ben aririmba inyikirizo yayo, mu gihe Bull Dogg arapamo amagambo yagiye akora benshi ku mutima kubera ubutumwa bwayo.

Bull Dogg yahishuye ko ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze, atari azi umuhanzi The Ben na we wari uri kwamamara muri icyo gihe.

Uyu muraperi uvuga ko iyi ndirimbo yayikoze ubwo yari ari gusoza amashuri yisumbuye, akaza kuririmba ibitero bye, ubundi akaza kujya mu ngando agasigira umushinga Producer Lick Lick na we wari ugezweho icyo gihe mu gutunganya umuziki.

Bull Dogg avuga ko Lick Lick ari we wagombaga kuririmba inyikirizo y’iyi ndirimbo, ndetse ngo aza no kuyiririmba ariko uyu mutunganyamiziki ayumvishije The Ben akumva ntibimunyuze akamusaba ko yamukosora.

Lick Lick yahise yemerera The Ben, ahita amanukamo mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, ikaza kujya hanze humvikanamo ijwi rya The Ben.

Bull Dogg avuga ko iyi ndirimbo yanasohotse ataramenyana na The Ben, bakaza kumenyanira ku rubyiniro ubwo bari bagiye kuririmbana mu gitaramo.

Bulldogg umuraperi ukomeye mu Rwanda

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru