Monday, September 9, 2024

IFOTO: Umuhanzi w’ikirangirire yakiriwe n’umuyobozi ukomeye muri Uganda bahana Chance

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone wamamaye mu karere, yakiriwe mu biro na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Hon Anita Among.

Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya Uganda, yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gashyantare, aho yagaragaje ko Jose Chameleone ari umwe mu bahanzi bazamuye ibendera rya Uganda.

Muri ubu butumwa buherekejwe n’amafoto agaragaza Hon Anita Among ari kumwe na Jose Chameleone, amwe bicaye mu biro bye baganira, ahandi uyu muhanzi ari kwandika mu gitabo cy’abashyitsi, yamushimiye byimazeyo.

Hon Anita Among yagize ati “Abahanzi nka Jose Chameleone bakomeje kugira uruhare runini mu kuzamura ibendera ry’Igihugu, batanga amahirwe y’imirimo ndetse no gususurutsa Igihugu.”

Uyu muyobozi uri mu ba mbere bakomeye mu Gihugu cya Uganda, yakomeje avuga ko yufatanyije n’abandi Banya-Uganda kwishimira ibyakozwe n’uyu muhanzi ndetse no kumwifuriza amahirwe masa mu gitaramo cye kiswe Gwanga Mujje concert kizaba mu mpera z’iki cyumweru tariki 10 Gashyantare 2023.

Jose Chameleone yakiriwe na Perezida w’Inteko
Yamushimiye uruhare rwe

Yasize yanditse ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts