Wednesday, September 11, 2024

Lague avuze icyo azakora mbere yo kugenda gishobora kuzasigira agahinda abafana ba Rayon

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rutahizamu Byiringiro Lague ukinira APR ariko akaba aherutse kugurwa n’ikipe yo muri Sweden, yavuze ko mbere yo kurira rutemikirere akerecyeza muri iki Gihugu, azabanza gutsinda Rayon Sports bafitanye umukino mu mpera z’iki cyumweru, akayisigira urwibutso.

Byiringiro Lague aherutse kugurwa na Sandvikens IF ikina mu Cyiciro cya Gatatu muri Sweden isanzwe ikinamo Umunyarwanda Mukunzi Yannick, uyimazemo igihe kigera ku myaka ine kuva yatandukana na Rayon Sports.

Uyu rutahizamu uri muri bacye beza u Rwanda rufite kugeza ubu, atangaza ko nubwo ari mu nzira zerecyeza ku Mugabane w’i Burayi, yifuza gusiga ahaye ibyishimo abakunzi b’ikipe ya APR FC kugeza magingo aya iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Yagize ati “Umukino uduhuza na Rayon Sports iteka ni umukino dutegura bitandukanye n’indi nubwo aba ari amanota atatu dushaka. Ni umukino buri wese aba ashaka kwitwaramo neza, ikindi ku bwanjye binkundiye nkatsinda igitego byaba ari ikintu cyiza cyane ko ari nayo ntego mfite mbere y’uko ngenda.”

Umukino ubumbatiye amateka akomeye muri shampiyona uhuza ayo makipe yombi uteganijwe ku iki Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023, ukazabera kuri stade Huye Saa Cyenda z’amanywa.

Byiringiro kandi si ubwa mbere yaba yerecyeje ku mugabane w’i Burayi dore ko muri Nyakanga 2021, yagiye muri Neuchâtel Xamax FCS yo mu cyikiro cya Kabiri mu Busuwisi.

Byiringiro, watangiye gukinira APR FC guhera mu ntangiriro za 2018, yayigezemo avuye mu Intare FC mu gihe yakuriye muri Vision FC.

Abajijwe niba Umukinnyi Yannick Mukunzi yaba yaragize uruhare mu bijyanye no kwerecyeza muri Sweden, yasubije atazuyaje ati “Yego yabigizemo uruhare kuko twaraganiriye tuvugana buri kimwe bityo mfata umwanzuro wo kuyisinyira.”

Byiringiro Lague kandi yahishyuye ko we abona urwego rw’imikinire ye ruzazamuka kabone nubwo agiye mu cyiciro cya gatuta avuye mu cya mbere nyuma yo kubazwa niba ari wo wari umwanzuro mwiza wo gufata.

Ati “Ni byo koko ni mu cyiciro cya Gatatu ariko ndizera ko hazamfasha kuzamura urwego rw’imikinire yanjye kandi ntabwo intego yanjye ari ukuguma muri icyo cyiciro, ahubwo ndifuza ko hambere inzira inyerekeza ahakomeye kurushaho.”

Biteganijwe ko Byiringiro azerecyeza muri Sandvikens FC muri Sweden ku wa 15 Gashyantare 2023 nyuma y’iminsi itatu gusa umukino w’umunsi wa 19 urangiye.

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts