Umuraperikazi utaragaragaye atwite yatunguranye agaragara afite umwana w’amezi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuraperikazi wo muri Tanzania, Rosery Robert Iwole uzwi nka Rosa Ree amaze amezi atatu abyaye ariko yaba abamukurikira ndetse n’inshuti ze za hafi ntawamenye aya makuru yaba ayo kubyara ndetse n’ayo kuba yarigeze atwita.

Rosa Ree akorera umuziki we mu Gihugu cya Tanzania akaba ari umuhanzi wikorera ku giti cye, atangiye gukora umuziki muri 2015, ubu akaba ari umuhanzi ukomeye dore ko afite na million 1,9 y’abamukurikira ku rubuga rwe rwa instagram.

Izindi Nkuru

Uyu Rosa Ree, nta gitangazamakuru cyo muri Tanzania ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba kigeze kimenya ko atwite cyangwa yabyaye, kugeza ubwo yashyira hanze amashusho ku munsi w’ababyeyi b’amama wabaye kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, aho yagaragaje ko amaze amezi atatu yaribarutse.

Rosa Ree yagize ibanga rikomeye kugeza aho n’inshuti ze za hafi zamenye ko yabyaye nyuma y’aya mashusho yashyize hanze ku munsi w’ababyeyi b’abagore.

Uyu muraperikazi wamaze igihe kinini atigaragaza mu bitangazamakuru, anaheruka gushyira hanze ubutumwa bw’amashusho avuga ko afite ibibazo byo mu mutwe.

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru