Umuryango ukomeye ku Isi wakuriye inzira ku murima DRCongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi kamenyesheje Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko ari yo ifite mu biganza byayo umuti w’ibibazo biri muri iki Gihugu, ubufasha bukaba bwaza nyuma.

Byatangajwe na Nicolas de Riviere Ambasaderi w’u Bufaransa mu Muryango w’Abibumbye, nk’Igihugu kinayoboye aka kanama k’uyu Muryango gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, wagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Nicolas de Riviere wagiriye uruzinduko muri Congo mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, yari ayoboye intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zagiriye uruzinduko muri iki iki Gihugu cya DRC.

Aje nyuma y’icyumweru kimwe Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na we agiriye uruzinduko muri Congo Kinshasa na we wari wagaragarije ubutegetsi bwa Congo ko ntawundi uzaza kubakemurira ibibazo kurusha uko babyikemurira.

Nicolas de Riviere, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko Umuryango w’Abibumbye utanga ubufasha mu gushaka umuti w’ibibazo ariko ko udafite igisubizo cy’ubufindo wazana.

Ati “Umuryango w’Abibumbye ubereyeho gufasha, kuko nta muti w’ubufindo uhari. Ntabwo Umuryango w’Abibumbye wonyine wakemura ikibazo.”

Uyu mudipolomate yabaye nk’ugira inama Guverinoma ya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’iyo yakunze kugirwa n’amahanga ko umuti w’ibibazo ari ibiganiro.

Ati “Hakenewe ibiganiro bya politiki ndete no gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano, ariko kandi nanone ntabwo Umuryango w’Abibumbye wabona umuti w’ubufindo mu buryo bwihuse kuruta uko byakorwa n’abayobozi ba Congo.”

Perezida Emmanuel Macron na we yari yabwiye Guverinoma ya DRC ko idakwiye kwicara ngo itegereze ko ibisubizo bizava ikantarange, ahubwo ko ari yo ikwiye kwicara ikisuzuma ikareba icyakorwa.

Uyu Mukuru w’Igihugu kiyoboye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, yanaboneyeho kunenga ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwakunze kuranwa n’imbaraga nke kuva mu 1994.

Icyo gihe yagize ati “Ntimwabashije kubungabunga ubusugire bw’Igihugu, yaba mu rwego rwa gisirikare, yaba urw’umutekano ndetse n’ubuyobozi, ibyo ni ukuri.”

Yaboneyeho kandi gusaba ubutegetsi bw’iki Gihugu kudahora bwegeka ibibazo byacyo ku mahanga, ati “Ntimukwiye guhora mushaka impamvu zituruka hanze mushinja abandi ibibazo. Mumaze igihe kinini mu bihe nk’ibi byahitanye ubuzima bw’abagera muri za miliyoni tutagomba kwirengagiza. Abafite uruhare rwo kubihagarika ba mbere ni hano ntabwo ari u Bufaransa.”

U Rwanda rwakunze gushinjwa na Congo Kinshasa kugira uruhare mu bibazo biri muri kiriya Gihugu, ariko na rwo ntiruhweme kubinyomoza, na rwo rwakunze kuvuga kenshi ko ibibazo bya Congo ari iby’Abanyekongo ubwabo, ariko ko ubutegetsi bw’iki Gihugu bwananiwe kubikemura bugahora bushaka uwo bubitwerera.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’Umunyamakuru Zain Verjee, wakira Ihuriro rizwi nka Qatar Economic Forum, muri Kamena umwaka ushize wa 2022, yeruriye amahanga ko Perezida Felix Tshisekedi aca hejuru ibibazo by’ukuri biri mu Gihugu cye.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Guhimba ibi birego bigaragaza ukwihunza inshingano ze nka Perezida w’Igihugu.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru