Saturday, December 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Hatangajwe icyatumye ikipe ya Volleyball ikomeye mu Rwanda yirukana uwayiyoboraga

radiotv10by radiotv10
13/03/2023
in SIPORO
1
Hatangajwe icyatumye ikipe ya Volleyball ikomeye mu Rwanda yirukana uwayiyoboraga
Share on FacebookShare on Twitter

Inama y’ubutegetsi ya Gisagara Volleyball Club iri mu makipe ya Volleyball akomeye mu Rwanda no muri Afurika, yirukanye Mudahemuka Clovis wari umuyobozi wayo kubera umwuka mubi umaze iminsi muri iyi kipe byanatumye iyi kipe yitwara nabi.

Amakuru y’iyirukanwa rya Mudahemuka Clovis, yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023, nyuma yuko hasohotse ibaruwa y’ubuyobozi bw’iyi kipe ya Gisagara Volleyball Club.

Iyi baruwa yashyirwaho umukono n’umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi bw’ikipe ya  Gisagara Volleyball club, Kubumwe Celestin, ivuga ko uyu muyobozi yavanywe mu nshingano kubera umwuka mubi  amaze igihe  muri iyi kipe byanatumye inanirwa kwitwara neza ariko kandi muri 2021 yarabaye iya Gatatu ku Mugabane wa Afurika.

Celestin yagize ati “Mudahemuka Clovis asabwe guhita akora ihererekanyabubasha na Muhire Norbert wari umuyobozi wungirije mu ikipe.”

Bimwe mu byaranze ingoma ya Mudahemuka Clovis, muri Ikipe ya Gisagara Volleyball Club, harimo kuba yarashoboye kwegukana ibikombe bibiri umwaka ushize w’Imikino ari byo Memorial Rutsindura na Gisaka Open Tournament.

Nubwo yagerageje gutwarwa Shampiyona ndetse n’irushanwa rya Tax Payers yatsindiwe ku mukino wa nyuma na REG Volleyball Club.

Kwirukanwa kwa Clovis kuje gukurikira igenda ry’umutoza NYIRIMANA Fidel wagiranye n’iyo kipe ibihe byiza mu mukino wa Volleyball ndetse akaba ari umwe mu batoza beza u Rwanda rufite muri uyu mukino.

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Clementine Mukarebero says:
    3 years ago

    Ndabona kumwirukana ari umukire wacu bigoye gsa nta kundi ubwo twizere ko bikosoka

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

Umuryango ukomeye ku Isi wakuriye inzira ku murima DRCongo

Next Post

Imitwe ibiri ifasha FARDC yagabye ibitero ku Banyamulenge ibyayibayeho ntiyabitekerezaga

Related Posts

Ikibazo cya Bus, umwenda wa miliyoni 260Frw,…-Ubuyobozi bushya bwa Rayon bwatangaje byinshi by’uko bayisanze

Ikibazo cya Bus, umwenda wa miliyoni 260Frw,…-Ubuyobozi bushya bwa Rayon bwatangaje byinshi by’uko bayisanze

by radiotv10
05/12/2025
0

Nyuma y’ihererekanyabubasha, Perezida wa Komite y'Inzibacyuho ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko bahawe ikipe ifite amadeni arenga miliyoni 260...

Imikino ibanza ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda igiye kurangira amakipe ahagaze ate?

Imikino ibanza ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda igiye kurangira amakipe ahagaze ate?

by radiotv10
05/12/2025
0

Imikino ibanza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere (Phase Aller) muri Volleyball irasozwa mu mpera z’iki cyumweru guhera kuri uyu wa...

Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

by radiotv10
02/12/2025
0

Umunyamabanga Mushya Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe avuga ko yinjiye muri iri shyirahamwe azi ko amanyanga...

Amagare muri Afurika: Umunya-Eritrea Biniam yabaye umukinnyi w’umwaka, Masengesho ahiga Abanyarwanda

Amagare muri Afurika: Umunya-Eritrea Biniam yabaye umukinnyi w’umwaka, Masengesho ahiga Abanyarwanda

by radiotv10
30/11/2025
0

Biniam Girmay ukomoka mu Gihugu cya Eritrea ni we wabaye Umukinnyi w'umwaka muri Afurika mu mukino w'amagare muri 2025, mu...

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

by radiotv10
28/11/2025
0

Rutahizamu w'ikipe ya Arsenal Bukayo Saka yasabye urukundo Tolami Benson, umukobwa bakundanye igihe kirekire, mu birori byabereye muri resitora yo...

IZIHERUKA

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
06/12/2025
0

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imitwe ibiri ifasha FARDC yagabye ibitero ku Banyamulenge ibyayibayeho ntiyabitekerezaga

Imitwe ibiri ifasha FARDC yagabye ibitero ku Banyamulenge ibyayibayeho ntiyabitekerezaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.