Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Hatangajwe icyatumye ikipe ya Volleyball ikomeye mu Rwanda yirukana uwayiyoboraga

radiotv10by radiotv10
13/03/2023
in SIPORO
1
Hatangajwe icyatumye ikipe ya Volleyball ikomeye mu Rwanda yirukana uwayiyoboraga
Share on FacebookShare on Twitter

Inama y’ubutegetsi ya Gisagara Volleyball Club iri mu makipe ya Volleyball akomeye mu Rwanda no muri Afurika, yirukanye Mudahemuka Clovis wari umuyobozi wayo kubera umwuka mubi umaze iminsi muri iyi kipe byanatumye iyi kipe yitwara nabi.

Amakuru y’iyirukanwa rya Mudahemuka Clovis, yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023, nyuma yuko hasohotse ibaruwa y’ubuyobozi bw’iyi kipe ya Gisagara Volleyball Club.

Iyi baruwa yashyirwaho umukono n’umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi bw’ikipe ya  Gisagara Volleyball club, Kubumwe Celestin, ivuga ko uyu muyobozi yavanywe mu nshingano kubera umwuka mubi  amaze igihe  muri iyi kipe byanatumye inanirwa kwitwara neza ariko kandi muri 2021 yarabaye iya Gatatu ku Mugabane wa Afurika.

Celestin yagize ati “Mudahemuka Clovis asabwe guhita akora ihererekanyabubasha na Muhire Norbert wari umuyobozi wungirije mu ikipe.”

Bimwe mu byaranze ingoma ya Mudahemuka Clovis, muri Ikipe ya Gisagara Volleyball Club, harimo kuba yarashoboye kwegukana ibikombe bibiri umwaka ushize w’Imikino ari byo Memorial Rutsindura na Gisaka Open Tournament.

Nubwo yagerageje gutwarwa Shampiyona ndetse n’irushanwa rya Tax Payers yatsindiwe ku mukino wa nyuma na REG Volleyball Club.

Kwirukanwa kwa Clovis kuje gukurikira igenda ry’umutoza NYIRIMANA Fidel wagiranye n’iyo kipe ibihe byiza mu mukino wa Volleyball ndetse akaba ari umwe mu batoza beza u Rwanda rufite muri uyu mukino.

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Clementine Mukarebero says:
    3 years ago

    Ndabona kumwirukana ari umukire wacu bigoye gsa nta kundi ubwo twizere ko bikosoka

    Reply

Leave a Reply to Clementine Mukarebero Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 2 =

Previous Post

Umuryango ukomeye ku Isi wakuriye inzira ku murima DRCongo

Next Post

Imitwe ibiri ifasha FARDC yagabye ibitero ku Banyamulenge ibyayibayeho ntiyabitekerezaga

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya
MU RWANDA

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imitwe ibiri ifasha FARDC yagabye ibitero ku Banyamulenge ibyayibayeho ntiyabitekerezaga

Imitwe ibiri ifasha FARDC yagabye ibitero ku Banyamulenge ibyayibayeho ntiyabitekerezaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.